Mu Rwanda harimo gukorwa ubushakashatsi buzerekana ishusho nyayo ya Covid-19

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR), bateguye umushinga wiswe LAISDAR (Artificial Intelligence and Data Science Techniques in Harmonizing, Accessing and Analyzing SARS-COV2/COVID-19) ukora ubushakashatsi buzabafasha kumenya ishusho nyayo y’icyorezo cya Covid-19.

Ni umushinga wateguwe hagamijwe gukusanya amakuru ku ishusho nyakuri y’icyorezo cya Covid-19 hifashishijwe imibare yisumbuye ku yitangazwa biturutse ku gufata ibipimo by’abaje kwa muganga cyangwa abari mu matsinda yagaragaweho ubwandu.

LAISDAR ikoresha ibipimo bya gihanga by’ubushakashatsi byatewe inkunga n’ikigo n’inama y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (National Council of Science and Technology bwitwa PREDICT (Longitudinal datasets hub for predicting and monitoring Covid-19 evolution in community and mitigation measures outcomes in Rwanda).

Impuguke mu gusesengura amakuru y’ubuzima hifashishijwe imibare muri RBC, Gilbert Rukundo, avuga ko uyu mushinga watangiye hagamijwe kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri ku cyorezo cya Covid-19 ariko hifashishijwe imibare, bigakorwa hagendewe ku makuru baba bafashe azabafasha kumenya uko imbere bizaba bimeze.

Ati “Icy’ingenzi kirimo ni uko ibyo tubona aha ngaha n’ubundi dushobora kuzabikoresha no ku bindi byorezo bishobora kuzaza, kuko ntawamenya tugomba guhora twiteguye, uko twabwira Abanyarwanda tuti imbere hazaba hameze gute, ubu aho bigeze dufite icyizere cy’uko mu bihe biri imbere twakora ububiko bw’inyandiko (documentation), kuko u Rwanda rwakoze ibintu byinshi cyane ku byerekeranye na Covid, ni byinshi mu birimo kugenda bikorwa harimo n’iyo documentation”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Marc Twagirumukiza, avuga ko muri uyu mushinga bafite ikoranabuhanga rishya bakoresha ibarurishamibare rikoresha ubuhanga bwa mudasobwa rifasha kubona amakuru menshi atandukanye adashobora kubonwa n’umuntu uwo ari we wese.

Ati “Iryo koranabuhanga ridufasha kuyayungurura no gukuramo icyemezo kitwemeza kiti iki kintu cyadufasha kurwanya covid-19, iki ntabwo cyadufasha, noneho tukanateganya n’ejo, dukurikije iyo mibare tukamenya ko mu mezi abiri, atatu kizongera kikazamuka cyangwa kikamanuka”.

Akomeza agira ati “Ibyo bizafasha Leta y’u Rwanda irimo gushyira ingufu zidasanzwe muri iki cyorezo kandi ubona ko zatanze umusaruro, bizafasha uwo musaruro kugumaho no kurinda Abanyarwanda iki cyorezo”.

N’ubwo ubusanzwe hari imbare itangazwa na MINISANTE igaragaza uko ubwandu buhagaze, ariko ngo ntabwo yari ihagije kugira ngo itange ishusho nyayo y’uko igihugu gihagaze nk’uko Prof Twagirumukiza abisobanura.

Ati “Uyu mushinga uje kunganira no guha ingufu ya mibare MINISANTE itangaza buri gihe, bikaba binafite agaciro muri iki gihe icyorezo cyagabanutse abantu bagatangira kwirara. Abantu bose baribaza bati ntikizongera kikazamuka? Turimo gucukumbura ya mibare itagaragaraga kugira ngo MINISANTE na RBC biyibone byongere bikomeze za ngamba.”

Mu gihe cy’umwaka n’igice umushinga LAISDAR umaze, bamaze gukorana n’abaturage bageze ku bihumbi bitandatu (6,000) bari mu turere twose uko ari 30 tugize Igihugu, aho bababaza buri cyumweru ibibazo bitandukanye bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Biteganyijwe ko uyu mushinga watangiye tariki 01 Ukwakira 2020 uzarangira mu mpera za 2023, ariko ngo ibisubizo bya mbere ku ishusho y’icyorezo cya Covid-19, bizaba byabonetse mu mpera z’impeshyi muri uyu mwaka wa 2022.

Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo byemejwe ko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Covid-19. Kuva icyo gihe imibare yakomeje kugenda yiyongera.

Imibare itangazwa na MINISANTE igaragaza ko kugeza tariki 20 Gicurasi 2022, ibipimo byari bimaze gufatwa ari miliyoni 5 ibihumbi 375. Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ni 1,459 mu baturage barenga Miliyoni 12 n’ibihumbi 900 batuye u Rwanda.

Abahagarariye inzego zihuriye ku mushinga wa LAISDAR ari zo MINISANTE, Kaminuza y'u Rwanda, Kaminuza ya Gent yo mu Bubiligi hamwe n'ibindi bigo bitandukanye bikora ubushakashatsi byo mu Rwanda ndetse no mu Bubiligi, bafashe ifoto nyuma y'ibiganiro
Abahagarariye inzego zihuriye ku mushinga wa LAISDAR ari zo MINISANTE, Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Gent yo mu Bubiligi hamwe n’ibindi bigo bitandukanye bikora ubushakashatsi byo mu Rwanda ndetse no mu Bubiligi, bafashe ifoto nyuma y’ibiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka