Gufata kuri ‘poignet’ y’urugi ntukarabe intoki byaba isoko y’indwara ziterwa n’umwanda

Ushobora kuba mu buzima bwawe utararwara amacinya, inzoka zo mu nda, impiswi na ‘infection’, ariko ukaba wararwaye ibicurane bitewe no gukinga cyangwa gukingura urugi rw’ubwiherero rusange winjiyemo.

Igikonjo cy’urugi cyitwa ‘poignet’ bafataho bakinga banakingura, ni kimwe mu bintu bikorwaho n’abantu benshi buri kanya cyane cyane mu bwiherero rusange bwo mu biro, ku mashuri, mu bitaro, muri sitade n’ahandi.

Umuntu ugiye cyangwa uvuye muri ubwo bwiherero, ahantu ha mbere afata ni ku rugi, ku buryo iyo yakoze ku mwanda wo mu musarani awusiga kuri ‘poignet’ akingura cyangwa akinga.

Mu gihe arwaye inzoka zo mu nda, impiswi, ubwandu bwa ‘infection’ zo mu mara cyangwa mu maraso, tifoyide, ibicurune n’ibindi, izo mikorobe na virusi azisiga kuri ya poignet, ku buryo abandi bose baza gufataho bahavana amagi y’indwara uwo muntu afite, batabizi.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko amagi y’inzoka zo mu nda ashobora kumara imyaka itanu ahantu atarapfa, ku buryo umuntu uyakozeho ntiyihutire gukaraba intoki, aba afite ibyago byo kwandura ubwo burwayi.

Umwana witwa wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ku Rwunge rwa Gishanda mu Murenge wa Rwinkwavu w’Akarere ka Kayonza, avuga ko ikibazo gikomeye bakigira iyo nta mazi bafite yo gukaraba intoki bavuye mu bwiherero.

Uwo mwana agira ati “Iyo amazi adahari ntabwo dukaraba, uva mu bwiherero ugahita usubira mu ishuri", aho abana bafata amakaramu bamwe ugasanga bayashyira mu kanwa.

Umuyobozi kuri rimwe mu mashuri y’i Kigali witwa Assiel Niyikora agira ati "Nta muntu n’umwe ndabona woza poignet y’urugi, ingufuri cyangwa urufunguzo, nta na rimwe ndabona umuntu yoza poignet rwose."

Niyikora avuga ko indwara z’ibicurane n’inkorora zirimo kumvikana henshi mu Gihugu zishobora kuba ziterwa no gukora ku bintu byanduye birimo na poignets z’imiryango.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe isuku n’isukura hagamijwe kurwanya indwara zititabwaho uko bikwiriye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko barimo gukangurira abantu gusohoka mu bwiherero bagahita bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune.

Hitiyaremye agira ati "Umuntu uvuye kwituma agomba guhita akaraba intoki n’amazi meza, kuko iyo adakarabye wa mwanda yavanye mu musarani agenda awukwirakwiza aho akoze kuri poignet, ku ifurusheti arisha amafunguro, ku muntu asuhuje n’ahandi."

Hitiyaremye avuga ko abaturage bangana na 41% muri rusange na 48% by’abantu bakuru mu Rwanda bamaze kujya kwa muganga kwivuza teniya n’inzoka zo mu nda, zirimo izifunga amara bikabaviramo kubagwa.

Mu gihe inzu zimwe z’abishoboye, cyane cyane amahoteli, zifite imiryango ifite ikoranabuhanga ryikingura, hari abifuza ko abantu bafite amikoro make bakora ibishoboka byose ahahurira abantu benshi hagahora umuti witwa sanitizer nk’uko byari bimeze mu gihe cya Covid-19.

Hagati aho ariko, hari abikorera barimo ikigo cyitwa SATO gicuruza ibikoresho bijyanye n’isuku n’isukura, kikaba gifite agakoresho kubikwaho icupa ry’amazi, kagafasha benshi gukaraba bafunguje amazi inkokora aho gukoresha intoki ngo umuntu yongere yiyanduze amaze gukaraba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka