Diyabete ni indwara ihangayikishije: Menya uko wayirinda

Diyabete ni indwara idakira ikomeje kwiyongera kuko mu myaka 10 ishize mu Rwanda abayirwaye bikubye kabiri. Ni mu gihe nyamara abaganga bagaragaza ko ari indwara ishobora kwirindwa.

Diyabete ibarirwa mu ndwara zidakira, ikaba ifata umuntu igihe umubiri utabasha guhindura ibyo kurya mo imbaraga. Icyo gihe urwagashya ntirubasha gukora umusemburo wa insulin cyangwa se umubiri ntubashe gukoreha insulin. Uyu musemburo wa insulin ukorwa n’urwagashya ukura isukari yo mu biryo mu maraso ikajya mu turemangimgo ari byo biha umuntu imbaraga.

Habaho ubwoko butatu bwa diyabete. Ubwa mbere ni igihe urwagashya rudakora insulin cyangwa rugakora nke. Iyi yitwa hyperglycemia. Ubwoko bwa kabiri ni igihe umubiri utabasha gukoresha insulin, indi yitwa gestational diabetes ifata ababyeyi.

Ku isi habarwa abagera kuri miliyoni 537 barwaye diyabete. Batatu muri bane barwaye iyi ndwara batuye mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Icya kabiri cy’abayirwaye ntibazi ko bayirwaye nk’uko imibare ya international diabetes federation ibigaragaza. Ubushakashatsi bwa Banki y’isi buvuga ko abarwayi ba diyabete mu Rwanda bikubye kabiri. Mu mwaka wa 2011 Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 20 na 79, bangana na 3.1% bari barwaye diyabete, naho muri 2021 bari 6.5%.

Dr Kami Japhet avuga ko iyi ndwara yakwirindwa bitewe n’uburyo umuntu abayeho. Ati “uko dutera imbere ni ko imibare ya diyabete igenda izamuka bitewe na stress no kutabona umwanya wo kwita ku byo turya” avuga iyo umuntu atateguye indyo nziza ari bwo yisanga ari kurya ibidafite intungamubiri ahubwo byuzuyemo amavuta n’umunyu.

Muganga avuga ko kwirinda diyabete bisaba kugabanya stress no kwiyitaho. Ati “uburyo umuntu abayeho ni byo byamurinda ni ukuvuga kurya indyo yuzuye, kwirinda itabi n’inzoga, kugabanya stress no gukora siporo.”

Ibi umuntu abikurikije, indwara nyinshi zitandura harimo na diyabete zaba amateka nk’uko Dr Kami abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka