Abayobozi ba Afurika muri siporo, ubucuruzi, ubuhanzi n’ubuzima biyemeje kurwanya indwara zititabwaho(NTDs)

Abayobozi b’imiryango n’inzego zihagarariye Afurika muri siporo, ubucuruzi, ubuhanzi n’Ubuzima, bahuriye i Kigali kuri iki Cyumweru biyemeza kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye(NTDs), zirimo inzoka zo mu nda, umusinziro, ibibembe, imidido, indwara z’amaso n’ubuhumyi, birariziyoze n’izindi.

Aba bayobozi bahujwe n’umunyamakuru w’ikirangirire Benny Bonsu afatanyije n’Ikigega END Fund gitera inkunga imishinga yo kuvura indwara za NTDs, ndetse n’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu ku Isi (Global First Ladies Alliance/GFLA).

Ikigega END Fund kivuga ko ku Isi yose abagera kuri miliyari imwe na miliyoni 700 bibasiwe n’indwara zititaweho uko bikwiye, kandi abenshi bagera kuri 40% bakaba ari abo mu bihugu bya Afurika biri mu nzira y’amajyambere.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasobanuriye abitabiriye iyi nama barimo abahanga mu gufotora no gutunganya amafoto nka Aida Muluneh uyoboye itsinda ry’abandi batandatu baturutse hirya no hino muri Afurika, ibagaragariza ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu kurwanya NTDs.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko indwara zititabwaho uko bikwiye zibuza abazirwaye n’imiryango yabo gutera imbere, zigateza umubiri kunanuka, ubumuga bw’imitekerereze ndetse n’impfu.

Abahanga mu gutunganya inkuru z’amafoto (abahanzi) na bo berekanye inkuru y’ingaruka ku mibereho n’ubukungu mu bantu no mu miryango yabo muri rusange.

Iyi nama yahuje abayobozi muri Afurika irategura indi iziga kuri Malaria n’indwara za NTDs mu gihe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Commonwealth bazaba bateraniye i Kigali muri CHOGM mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Abitabiriye iyo nama bavuga ko ‘Imyanzuro ya Kigali’ izaba igaragaza ingamba zo guhashya indwara zititabwaho, harimo no gusaba buri muntu ufite umutima ufasha gutanga nibura igice cy’idolari ry’Abanyamerika nk’umusanzu.

Benny Bonsu uyobora Ikinyamakuru cya Komite Mpuzamahanga y’Imikino ya Olympic (Daily Content at the International Olympic Committee) agira ati “Biratera imbaraga kubona aba bayobozi muri siporo, mu bucuruzi no mu buhanzi biga ibijyanye n’indwara zititabwaho, n’uburyo imiryango yabo yatera inkunga umurimo dukora, nanjye ntegereje gukorana na bo”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere rusange muri END Fund, Oyetola Oduyemi, avuga ko guhashya indwara zititabwaho bizasaba ubwitange n’ubukangurambaga bw’abafatanyabikorwa, kugira ngo intego zizagerweho mu gihe kiratenze imyaka 10.

Umwe mu bashinze umuryango GFLA, Nicole Field Brzeski, ashimira u Rwanda aho rugeze mu kurwanya indwara zititabwaho, ariko ko Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ngo afashe iya mbere mu guhuza ikibazo cy’izo ndwara n’ibindi bifitanye isano na cyo.

Muri byo harimo icy’ibura ry’amazi n’isukura, ibijyanye n’uburezi, ndetse n’imbogamizi zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo cyangwa abahungu n’abakobwa.

Imyanzuro izafatirwa i Kigali ku rwego rwa Afurika ku bijyanye n’indwara zititabwaho izaba yubakiye ku yaherukaga gufatirwa i Londres mu Bwongereza muri 2012, ikazaba yibanda ku kamaro k’ubuyobozi mu guhashya izo ndwara bitarenze umwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka