Abagore n’abakobwa bandura SIDA ari benshi kurusha abagabo n’abasore (Raporo)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryasohoye raporo igaragaza ko abangavu bagera hafi ku 98.000 hirya no hino ku Isi ari bo bapimwe bikagaragara ko bafite virusi itera SIDA mu 2022.

Inzobere zivuga ko imyitwarire ishingiye ku muco, ivangura rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibibazo by’amikoro adahagije biri mu bituma virusi itera SIDA ikomeza gukwirakwira cyane mu bakobwa b’abangavu bafite imyaka iri hagati y’icumi na cumi n’icyenda (10-19), cyane cyane abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iyo raporo igaragaza ko abangavu 384 bafite imyaka iri hagati y’icumi na cumi n’icyenda (10-19), ari bo bandura Virusi itera SIDA buri munsi ku Isi hose.

Muri iyo raporo byagaragajwe ko impamvu zituma iyo mibare iba iri hejuru mu bangavu n’abakobwa bakiri bato, ari uko akenshi bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato (aho bivugwa ko 14.7 - 38.9 % by’abakobwa bakoreshwa imibonano ku gahato mu bihugu birindwi byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara), ikindi ni ibibazo bijyana n’amikoro makeya bishobora kuba byatuma abangavu bishora mu buraya kugira ngo babone amafaranga cyangwa ibyo kurya.

Inzobere zivuga ko ibibazo birimo ivangura rishingiye ku gitsina, ibibazo bishingiye ku muco n’ibijyanye n’amikoro adahagije biri mu bituma virusi ya SIDA ikwirakwira mu bakobwa bato, zikavuga ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga ndetse no kongera uburyo bwo gufasha abayanduye kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi.

Iyo raporo ya UNICEF yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abana bagera kuri Miliyoni 1.5 bafite virusi itera SIDA hirya no hino ku Isi, badafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Muri raporo y’umwaka ya 2022-2023, ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ijyana na gahunda zo kurwanya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano n’indwara z’umwijima, yagaragaje ko gukumira virusi itera SIDA ari ingenzi cyane mu kurwanya SIDA, no kugabanya ubwandu bushya, no gukora ku buryo abantu bafite virusi bapimwa kandi bagashyirwa ku miti hakiri kare.

Mu Rwanda na ho iyo mibare ni ko imeze mu rubyiruko rufite imyaka 15-19, mu bijyanye n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, abakobwa ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi ya SIDA ugereranyije na basaza babo bari muri icyo kigero nk’uko byemezwa na Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Mu Rwanda, nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu bafite imyaka 15-19 bafite ibyago bikeya byo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka