2024 urarangira abanyeshuri bose biga bacumbikirwa bahawe inzitiramibu

Mu rwego rwo kurwanya Maraliya, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatanze inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, iyo gahunda ikaba ikomeje ku buryo bose zizaba zabagezeho muri uyu mwaka.

Abanyeshuri bose biga bacumbikirwa barimo guhabwa inzitiramibu
Abanyeshuri bose biga bacumbikirwa barimo guhabwa inzitiramibu

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, yatangarije Kigali Today ko gahunda yo guha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye inzitiramubu, ari iyo gukomeza kurwanya Maralia ikagabanuka ku kigero cyo hejuru, ku buryo umubare w’abayirwara uzaba ari muto.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka wa 2023, aho ibigo byose byo mu Rwanda bifite abanyeshuri biga bacumbikiwe bahabwa inzitiramubu bararamo.

Ati “Nta kiguzi na kimwe bisaba umuyobozi w’ishuri, umubyeyi cyangwa umunyeshuri. Ikigamijwe ni ugufasha abanyeshuri kuba bafite inzitiramu bikabafasha kurwanya Maralia”.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’imiryango imwe itari iya Leta, bafatanyije muri iki gikorwa cyo kumenya umubare w’abanyeshuri biga bacumbikiwe no kuzibagezaho.

Ati “Haracyakusanywa imibare ya nyuma ngo tumenye izatanzwe uko zingana, tube twanamenya niba hari abacikanywe kugira ngo nabo tube twabaha muri izi ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere kwa 2024, kuko izagenewe abanyeshuri zigihari”.

Avuga ko kugeza ubu atahita atangaza umubare nyawo w’abazahabwa inzitiramibu, kuko igikorwa kigikomeza muri uyu mwaka kandi zikazatangwa ku bigo byose bifite abana bacumbikirwamo.

Mu ngamba zari zisanzwe mu kurwanya Maralia, Dr Mbituyumuremyi avuga ko hari hasanzweho gahunda yo gutanga inzitiramubu iteye umuti ku babyeyi batwite, ndetse no ku babyeyi bagiye gukingiza umwana uri munsi y’umwaka umwe, zigahabwa n’abaturage bakanabaterera umuti, ariko basanze hari ikindi kiciro cyibasirwa na Maralia kirimo ababnyeshuri nabo bashyirwa muri gahunda yo guhabwa inzitiramibu.

Ubundi umunyeshuri wajyaga kwiga yasabwaga kwitwaza we ubwe inzitiramubu iteye umuti, kuri ubu azajya ayisanga ku ishuri.

Dr Mbituyumuremyi yavuze ko nubwo Malaria igenda igabanuka mu gihugu mu buryo bufatika, hakiri uturere twugarijwe n’iyo ndwara ndetse hamwe hakagenda hagaragara Malaria y’igikatu ,aho abaturage batitabira kugana amavuriro ngo bivurize ku gihe.

Raporo ya 2022-2023, iragaragaza ko mu Rwanda Malaria yagabanutseho hafi inshuro icumi hagendewe kuri raporo ya 2016-2017, kuko ubu imibare igaragaza ko abantu 47 ku 1000 ari bo barwaye malaria mu gihe muri iyo myaka bari 409/1000.

Nubwo bigaragara ko Malaria yagabanutse cyane mu Rwanda, hari uduce tumwe na tumwe tw’Igihugu twibasiwe cyane, urugero Intara y’Amajyepfo ifite uturere 4 mu icumi twa mbere twibasiwe na Malaria.

Ku rutonde rw’uturere twibasiwe na Malaria, Nyamagabe iza ku mwanya wa mbere aho abaturage 111 ku 1000 barwaye malaria, igakurikirwa na Gisagara ifite abaturage 100 ku 1000.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma utwo turere twugarizwa na Malaria, ari uko Nyamagabe yegereye ishyamba, naho Gisagara ikaba yegereye umupaka uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu aho urujya n’uruza rw’abantu rushobora gutuma iyo ndwara izamuka, dore ko ibihugu biba bidafite ingamba zimwe mu guhashya Malaria.

Gisagara n’ubwo yugarijwe na Malaria iri mu turere tumaze imyaka itandatu dutererwa imuti uyirwanya, ibyo bikaba bivuze ko ubukangurambaga bwo kwirinda muri ako karere bukiri hasi.

Iki gikorwa cyo gutanga inzitiramubu mu mashuri cyakiriwe neza n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri, kuko bunganiwe na Leta.

Rukondo Gervais yiga mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Huye mu mwaka wa 5, avuga ko ari gikorwa cyiza kuko bizakemura n’ikibazo cy’abangaga kuzitwara ku ishuri, cyangwa abakoreshaga izishaje kandi zidafite umuti bagakurizamo kurwara Malaria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka