Ruhango: Abanyeshuri 72 bajyanywe kwa muganga

Abanyeshuri 72 biga mu ishuri ry’Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, nibo bamaze kujyanwa kwa muganga, kubera indwara y’ibicurane iri kubafata bakaremba, ku buryo bisa nk’ibidasanzwe muri icyo kigo.

Abanyeshuri 72 ni bo bamaze kujyanwa kwa muganga
Abanyeshuri 72 ni bo bamaze kujyanwa kwa muganga

Amakuru atangazwa n’umuyobozi w’iryo shuri, avuga ko guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 18 Mutarama 2024, abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso by’ibicurane bajyanwa ku kigo nderabuzima cyegereye ishuri, bucya abandi bagenzi babo byabafashe na bo bajyanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko abajyanywe kwa muganga bose bagiye bakorerwa ibizamini ku bicurane no kuribwa umutwe bagacika intege, basanga ari ibicurane bisanzwe bahabwa imiti barataha, ku buryo nta mpamvu yo gukeka ko ari icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Nta gikuba cyacitse, amakuru tubaha ni ava ku kigo nderabuzima cyabakiriye, bahawe imiti yo kuborohereza ibicurane, kuko banabapimye Covid-19 basanga ari bazima nta kibazo, ubwo rero abantu ntibabigire ibikomeye kuko ni ibisanzwe”.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaririje Kigali Today ko nta bundi bwirinzi kuri ibyo bicurane, kuko abana bahurira mu ishuri n’aho baryama, cyakora ngo bashyizeho gahunda yo kwambara udupfukamunwa.

Umuyobozi w’ishuri avuga ko ababyeyi batangiye guhamagara mu kigo babaza amakuru y’abana babo, ariko ko bakwiye gukomera, kuko ubuyobozi bw’ishuri bukomeje gukurikirana isaha ku isaha ubuzima bw’abanyeshuri.

Agira ati “Amafoto yagaragaye abana baryamye ntabwo ari ay’abana bacu gusa, kuko harimo n’abo ku kindi kigo n’abandi bantu, ntwabo rero bose barembye nk’uko byavuzwe, ababyeyi ntibakuke umutima, ni ibisanzwe ko abanyeshuri bakwanduzanya ibicurane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangaje ko bamenye iby’ubwo burwayi, bakurikirana bagasanga ari ibicurane bisanzwe kandi abana bavuwe bagasubira mu kigo.

Gusa KigaliToday iracyakurikirana niba ubwo burwayi buri mu bigo byinshi by’Akarere ka Ruhango, no kumenya icyakorwa ngo abana benshi badakomeza kwanduzanya.

Mu minsi mike ishize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyagaragaje ko nta cyorezo cya Covid-19 kiri mu Rwanda, n’ubwo ibicurane byiyongereye kandi usanga bifite ubukana ku babyanduye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya rwose ni ikibazo kuko no kukigo cyacu haribenshi barwaye ibyo barikwita ko ari ibicurane bakaremba rero rwose mu dufashe mu perereze neza koko niba atari Covid igarutse!

alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka