Nyanza: Abantu 6 bari mu bitaro bazira kurya isombe

Kuva tariki 10/01/2012 umuryango w’abantu batandatu bo mu mudugudu wa Kigarama mu Kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bari mu bitaro bya Nyanza bazira indwara itaramenyeka usibye isombe bakeka ko yaba yahumanijwe

Bakimara kurya kuri iyo sombe ku mugoroba wa tariki 09/01/2012 batangiye baribwa mu nda ari nako baruka babyka bazanwa mu bitaro nya Nyanza kuhavurirwa kugira ngo barebe icyaba kibyihishe inyuma.

Mukamana Christine ari kumwe n’abana be bose hamwe bafashwe n’iyo ndwara yihanganye agira ati “Tukimara kurya isombe buri wese yatangiye gutaka ukwe n’undi kwe ariko twese duhuriye ku kuribwa mu nda no kuruka”.

Josiane Yansoneye, umukozi wabo wo mu rugo, nawe yariye kuri iyo sombe ariko aracyari muryerye nta kimenyetso nta kimwe aragaragaza cy’ubwo burwayi.
Ibyabaye kubisobanura biramunanira agafatwa n’ikiniga amarira ashoka mu maso.

Yihaganye abivuga atya: “Isombe twayitetse ku wa gatanu tariki 6/01/2012 tugenda tuyiryaho buhoro buhoro, isigaye ari nke nibwo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2012 twayiguriye ubunyobwa n’indagara turayivugurura”.

Akomeza avuga ko ariwe wabanje kuyiryaho maze bene urwo rugo nabo bararya.
Avuga ko atiyiyumvisha uko byagenze kugira ngo abayiriyeho bose nyuma ye bafatwe n’iyo ndwara. Abivuga atya: “Nta muntu nkeka ko yaba yaranciye inyuma ntetse akayihumanya”.

Ba nyiri urwo rugo bavuga ko uwo mukozi wabo bamaranye imyaka icyenda kandi aho bamuvanye basazwe baziranye ku buryo ntaho bahera bavuga ko ariwe wabahumanije.

Mu gihe abantu bose bakiri muri urwo rujijo hafashwe ibizamini babyohereza i Kigali mu kigo cy’igihugu gipima ibizamini kugira ngo bamenye neza iyo ndwara.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka