Kuki abaturiye Ikivu bakunze kugira amenyo ashiririye?

Kuva ku mwana muto kugera ku muntu mukuru, abageze mu ishuri ndetse n’abatararikandagiyemo baturiye Ikivu, usangamo benshi bafite ikibazo cy’amenyo y’umuhondo asa n’ashiririye.

Uku gushirira amenyo kw'abaturiye Ikivu ngo ntibiterwa n'umwanda.
Uku gushirira amenyo kw’abaturiye Ikivu ngo ntibiterwa n’umwanda.

Kuva ku mwana muto kugera ku bantu bakuru, abageze mu ishuri ndetse n’abatararikandagiyemo usangamo benshi bafite iki kibazo cy’amenyo y’umuhondo asa n’ashiririye.

Bamwe mu baturage baturiye Ikivu bavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko abaturage baturiye Ikivu bacyoga kenshi bakamira amazi arimo urwunyunyu ndetse bakarya udufi duto tubamo, bakunze kwita indugu, batwokeje bigatuma amenyo yabo ashirira cyangwa se agahinduka umuhondo ku buryo bugaragarira buri wese.

Uwitwa Ndahayo Eliezer agira ati “Bishobora kuba biterwa n’urwunyunyu ruri mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu na twa dufi botsa bakaturya tudahiye neza bityo amenyo agashirira”.

Ndahayo ariko, avuga ko bishoboka ko no kutagirira isuku y’amenyo ikwiye kandi uba mu mazi bishobora kuba ari kimwe mu ntandaro y’amenyo ashiririye”.

Yagize ati “Kuba natwe twarahakuriye nyamara tukaba dufite amenyo adashiririye byerekana ko hari n’abashirira amenyo kuko batagira ku isuku y’amenyo yabo”.

Umuganga w’amenyo mu Bitaro bya Kibogora, Mukeshimana Chantal, avuga ko kuba hari abantu bavukana cyangwa se bagashirira amenyo ari bakuru bidaterwa n’umwanda ahubwo ari uko umunyu uba mu kiyaga uba ukungahaye ku kinyabutabire kitwa fluor kikaba gishiririza amenyo.

Yagize ati “Abaturiye Ikiyaga cya Kivu benshi bafite ikibazo cyo gushirira amenyo, bituruka kuri Fluor iba mu mazi, ntabwo bituruka ku mwanda ni ko biba byashatse kumera”.

Mukeshimana avuga ko ibi bishobora gukurikirana umuryango ndetse umwana akaba ashobora kumera amenyo ashiririye kandi atarajya mu mazi, gusa akavuga ko abafite iki ikibazo bashobora kwitabaza abaganga.

Ati “Abahanga mu by’amenyo bashobora gukiza ubushirire bw’amenyo, gusa biragoye kubona uko wakwirinda gushirira kwayo kuko byizana”.

Nta bushakashatsi bwimbitse buragaragaza umubare abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu bafite ikibazo cyo gushirira amenyo, gusa abaturage benshi uhura na bo baturiye iki kiyaga ubona amenyo yabo yarabaye umuhondo agaragara ko yashiririye.

Ibi bituma hari abaturage bagira ipfunwe ryo guseka mu bantu ndetse bamwe bagahora kwa muganga bashaka icyabakuraho ubwo busembwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NFITE AMENYO ACUKUKA IYO NYAKUJE NUNVA MUBIHANGA HAJEMO IKINTU KIGARAGURAMO NKURUNYO NAKORA IKI?NKENEYE INAMA MURAKOZE

DUSABIMANA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Oya nibajye bayoza barebe ko adacya!!

che yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ntabesh pe!ntamuntu yokwirigw kurima, canke mubindi bitajany n’Isuku NGO hama niyataha yibuke kwora. Uwudakora isuku kuriw"yoshobora kuyigirra umwanawe?

Jimmy yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka