Korea yiyemeje gukumira SIDA n’inda zidateguwe mu mpunzi

Leta ya Korea ikomeje gufasha impunzi mu nkambi ya Mahama ibagenera ibikoresho byo kuringaniza imbyaro no kurinda indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha ry’ibyo bikoresho wo kuwa21 Nyakanga hagati y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage(UNPFA)n’imwe mu miryango ishinzwe iby’ubuzima mu nkambi,Park Yong-min Ambasaderi wa Korea mu Rwanda yavuze ko mu nkambi byagaragaye ko abagore bakomeje kubyara ndetse n’abana b’abangavu.

Batambagijwe inkambi bareba ibijyanye na serivise z'ubuzima
Batambagijwe inkambi bareba ibijyanye na serivise z’ubuzima

Leta ya Korea ikaba yaragize ubushake ifasha izo mpunzi kuringaniza imbyaro hanirindwa indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina, binyujijwe kuriUNPFA ibagenera ibikoresho by’agaciro k’ibihumbi450 by’amadorari.

Yagize ati“Iyi nkambi abasaga50%ni abana,abangavu muri bo ni 35%,icyo kigero kigira intege nke mu kwirinda ibishuko,niyo mpamvu bakwiye kugira umwihariko mu gukurikiranwa barindwa indwara nka SIDAndetse n’inda zidateganyijwe”.

Bamwe mu babyeyi mu nkambi ya Mahama basanga nyuma y’aho Korea ibafashirije ubuzima burushaho kuba bwiza.

Umwe muri bo ati“Nitwa Josiane naje ntwite ngira ubwoba ko ntazabona ibikoresho maze kubyara,ariko naronse uwo mwana bampa isume,amavuta n’ibigoma by’umwana nsangamo n’igitenge,ni ibintu bikomeye k’umuntu w’impunzi”.

Arongera ati“Maze kuronka uwo mwana nariyumviriye nti nosubira kuronka undi muri ubu buzima byagenda bite?Nagiye kwa muganga bampa ubufasha banyigisha kuboneza urubyaro,ubu ndatuje meze neza,umwana aronka neza ndashima cyane”.

Ubuyobozi bw'inkambi burasabwa gukurikirana umubyeyi wese ufite umwana utiga
Ubuyobozi bw’inkambi burasabwa gukurikirana umubyeyi wese ufite umwana utiga

Mu Josef Maerien uyobora UNPFAmu Rwanda ashyikiriza ibyo bikoresho Save the Children,ARC n’ibitaro bya Kirehe,yasabye ko ibikoresho bitanzwe bifasha impunzi mu kuringaniza urubyaro birinda n’indwara nka SIDA.

Yavuze koUNPFAimaze kubungabunga ubuzima bw’abana1663bamaze kuvukira mu nkambi ya Mahama,bafasha abagore mu buzima bw’imyororokere asaba ko impunzi zifashwa kwirinda SIDA,kurwanya imfu z’abana bavuka k’uburyo bazabaho mu buzima bwiza burenze ubwo babagamo i Burundi.

Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi yasabye impunzi kuzirikana imibereho barimo bitabira serivisi bashyiriweho n’abagira neza zo kuringaniza imbyaro no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasabye umuyobozi w’inkambi guhagurukira ababyeyi babuza abana kujya ku ishuri babateganyiriza ibihano,asaba buri wese gushyigikira umwana w’umukobwa bamurinda ihohoterwa.

Ibikoresho byatanzwe bigizwe n’udukingirizo,cotex,imyambaro y’impinja n’ibindi byifashishwa ku bagore batwite,ababyara n’abifuza kuringaniza imbyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka