Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga “ALL IN” bwo gukumira Sida mu rubyiruko

Mu gutangiza "ALL IN" Campaign, Madamu Jeannette Kagame yabajije impamvu urubyiruko 49% ari bo bonyine bisuzumishije SIDA, nyamara ari cyo gice kinini cy’abandura icyo cyorezo.

Mme Jeannette Kagame yaganirije urubyiruko 2,500 rwo hirya no hino mu gihugu ku kwirinda icyorezo cya SIDA.
Mme Jeannette Kagame yaganirije urubyiruko 2,500 rwo hirya no hino mu gihugu ku kwirinda icyorezo cya SIDA.

Madamu wa Perezida Paul Kagame yabibarije muri Stade Amahoro kuri uyu wa kane, mu gutangiza ubukangurambaga nyafurika bwakozwe ku rwego rw’Igihugu, bugamije gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bwa SIDA mu bangavu n’ingimbi.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Igihugu cy’Ibaruramibare, NISR, igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24 rungana na 33% by’Abanyarwanda bose batuye igihugu.

Mu gihe u Rwanda rubarura 3% by’abaturage barwo bafite ubwandu bwa SIDA, muri abo banduye ngo uribyiruko rw’abakobwa 72% basanze bafite ubwo bwandu nyuma yo kwisuzumisha, nk’uko Mme Jeannette Kagame yakomeje kwibutsa imibare.

Hari urubyiruko rwinshi.
Hari urubyiruko rwinshi.

Yavuze ko ibi ngo biteye impungenge nyuma yo gusanga urubyiruko rw’abakobwa babasha kwisuzumisha SIDA ku bushake batarenga 27%, naho abahungu bitabira kwisuzumisha bakaba bangana na 22%.

Yabajije ati "Ese ni ukutamenya ko hari gahunda yo gusuzuma agakoko gatera SIDA ku bigo nderabuzima, cyangwa ni ababishinzwe batabikora neza?"

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Mamadou Manney, we yakomeje ashimangira ko ku rwego rw’isi, icyorezo cya SIDA kiri mu bitera impfu nyinshi mu rubyiruko.

Kuva muri 2011, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guca burundu kwanduza umwana k’umubyeyi mu gihe cyo kubyara no konsa, ariko kugeza ubu abavuka bakandura bageze kuri 2%.

Icyakora hari uturere twagaragaje ko twaciye burundu kwandura agakoko gatera SIDA k’umwana mu gihe cyo kuvuka; utu tukaba ari Nyanza, Kirehe, Gakenke na Karongi.

Abayobozi b'uturere twa Karongi, Kirehe na Nyanza bashimiwe ko uturere twabo twaranduye burundu ikibazo cy'abana bavukana ubwandu bw'agakoko gatera Sida.
Abayobozi b’uturere twa Karongi, Kirehe na Nyanza bashimiwe ko uturere twabo twaranduye burundu ikibazo cy’abana bavukana ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Abakobwa batwite inda zidateguwe bitabira kwipimisha bangana na 33%, mu gihe abagore bose bafite abagabo bo ngo bajya kubyara bamaze kwipimisha byibura inshuro enye.

Gutinya guhabwa akato no kubaho mu buzima bwo kwigunga, ngo biri mu bituma urubyiruko rutitabira kwipimisha cyangwa kuvuga ko rufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, nk’uko umwari w’imyaka 25 witwa Nadege Uwase wakavukanye yabosobanuye, ariko agaragaza impamvu iyo myumvire ikwiriye guhinduka.

Minisitiri w'Ubuzima, Agnes Binagwaho, na we yari ahari.
Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, na we yari ahari.

Yavuze ko kuba nyina yaritabye Imana we afite imyaka icyenda, ndetse akamenya ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, byari bihagije kumva ko ubuzima buhagaze; ariko ngo yarakomeje ariga ubu akaba arangije kaminuza kandi ari umuntu utoroshye mu bikorwa byo kurwanya SIDA.

Muri 2012 ni bwo Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika OAFLA wihaye intego yo gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga mu kurengera abana n’abagore, ndetse no gukumira icyorezo cya SIDA mu bangavu n’ingimbi(Adolescent).

Hari kandi na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Hari kandi na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Lamin Mamadou Manney,na we yari ahari.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Mamadou Manney,na we yari ahari.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urubyiruko rwinshi ntabwo ruba rusobanukiwe inyungu zo kwipimisha bityo bakomeza kwikorera imibonano mpuzabitsina ntibanibaze ingaruka zayo.amakuru nabaha nuko hari nibigo byurubyiruko byashyizweho hirya no hino kandi bitanga inama kubuzima bwimyororokere bakanapima virus itera sida kandi urubyiruko ruba ruhisanzuye.kandi mbona ibisubizo bidatinda. ahubwo hashyirwemo ingufu urubyiruko rumenye ko ibyo bigo byabashyiriweho. murakoze!

mupenzi Innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ni ibyingenzi cyane kandi birihutirwa kuko urubyiruko ni rwo rwanda rwa none n’urw’ejo, kubihagurukira twese hamwe ni iby’agaciro gusa burya uburere buruta ubuvuke ni ugukomeza tukigisha bagenzi bacu natwe twihugura kenshi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko gutinya kubiganira cyane cyane ku rubyiruko ruba mu cyaro biri mu byatuma ubwandu bw’ako gakoko bwiyongera bitewe n’isoni za bamwe mu rubyiruko batinya gufata umwamzuro wo guhakana cg kwikingira igihe basabwe gukora imibonano mpuzabitsina, ikindi ba mutima w’urugo ni byiza bakomeze begere ba nyampinga dukomeze umuco wo kwiyubaha dutegereze abo tuzashyirwa, gukomeza kwigishwa gukora na byo bizagabanya ubwandu bw’ako gakoko kuko umuntu yirukanye ubukene mu rubyiruko ntaho abagabo bakuze bahera bashuka urubyiruko. Murakoze dukomere ku ndangagaciro yo kwiyubaha no kwigira!

Mutuyimana Lydia yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka