Eddy Kenzo yahakanye iby’urukundo rwe na Minisitiri Nyamutoro

Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Kenzo Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo, yavuze ko adakundana na Minisitiri ushinzwe ibyerekeranye n’Ingufu muri icyo gihugu, Phiona Nyamutoro, bitandukanye n’ibyo abantu bamaze iminsi bavuga.

Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro baravugwaho ubucuti bwihariye, ariko bo ntiberura ngo babyemeze ku mugaragaro
Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro baravugwaho ubucuti bwihariye, ariko bo ntiberura ngo babyemeze ku mugaragaro

Eddy Kenzo yavuzweho gukundana na Phiona Nyamutoro wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyuma y’uko ahawe umwanya muri Minisiteri, Eddy Kenzo akandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bumushimira.

Benshi mu babonye ubwo butumwa bagarutse ku makuru yigeze gusakara mu mwaka ushize avuga ko aba bombi bakundana. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bise uyu mudepite “Mrs Eddy Kenzo” abandi bavuga ko ari we bazashakana.

Nyuma y’iminsi mike hari andi mafoto y’aba bombi yasakaye bambaye umupira usa mu bihe bitandukanye. Eddy Kenzo aganira na Sanyuka TV yo muri Uganda, umunyamakuru yamubajije niba yishimira kuvuga kuri Nyamutoro, na we ati “Ni inshuti yanjye”. Amubajije urwego rw’ubucuti bwabo, ati “ni inshuti yanjye ya hafi”.

Amakuru y’uko aba bombi bakundana yatangiye kuvugwa umwaka ushize, ko Eddy Kenzo yaba yaramuhaye impano y’imodoka. Icyo gihe Nyamutoro ntiyigeze abihakana cyangwa abyemeze, ariko nyuma yaho yavuze ko nta muntu bakundana mu buryo bwihariye usibye ko aziranye na Eddy Kenzo kuva kera atari yajya no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nubwo Eddy Kenzo aterura ngo ahamye iby’urukundo rwe n’uyu muyobozi, tariki 27 Werurwe 2024 bagaragaye bombi mu mafoto, Eddy Kenzo ari mu bantu bake b’ingenzi baherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro mu muhango wo kurahirira inshingano nshya, uwo muhango ukaba wayobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka