Expo ituma hari ababoneraho kwipimisha agakoko gatera SIDA

Bamwe mu bitabira Expo 2016 bavuga ko baboneraho bakanipimisha virusi itera SIDA cyane ko iyi servisi ihari kandi ikorwa mu buryo bwihuse.

Ntibikiri ngombwa gufata amaraso meshi yo mu kaboko mu gupima virusi itera Sida kandi mu minota itatu gusa igisubizo kiba kibonetse.
Ntibikiri ngombwa gufata amaraso meshi yo mu kaboko mu gupima virusi itera Sida kandi mu minota itatu gusa igisubizo kiba kibonetse.

Imanaturikumwe David, umusore Kigali Today yasanze kuri stand z’Ikigo cy’Ikihugu cyita ku buzima (RBC), aho bapima bakanatanga ubujyanama ku cyorezo cya SIDA, avuga ko Expo yatumye amenya uko ahagaze.

Ati “Nari naripimishije inshuro ebyiri kugeza mu kwa gatanu k’uyu mwaka, ariko numvaga nshaka iya gatatu bityo nizere igisubozo,[…] noneho menye uko ngomba kwitwara”.

Hari kandi umugabo n’umugare we bari baje kwipimisha, bakavuga ko nubwo babana hari igihe biba ngombwa kumenya uko bahagaze.

Umugabo ati “Kubera ibibazo bivugwa mu bashakanye ahanini bituruka ku gucana inyuma, umugore wanjye na we yagize impungenge ansaba ko twipimisha ndamwemerera turaza. Umudamu wanjye aracuruza nanjye nkaba umushoferi urumva ko hari ubwo tumara amasaha menshi tutari kumwe, ni yo mpamvu twazanye ngo umwe amenya amakuru y’undi”.

Umugore ati “Ni ngombwa kwipimisha ngo tumenya uko duhagaze bityo umuntu amenye uko agomba kwitwara, ntibisaba rero ko umwe muri twe aba ataba mu rugo”.

Avuga ko ibi bituma bafata ingamba zihamye zo kwirinda SIDA, bahereye ku kudacana inyuma bityo barambe babone uko barera abana babo.

Uwineza Monique, umuforomo wari mu bafasha ababagana, avuga ko imibare y’abipimisha yazamutse cyane ugereranyije n’ibihe bisanzwe.

Yagize ati “Ubu dukorera hano muri Expo kenshi twakira abantu barenga 200 ku munsi mu gihe aho dukorera bisanzwe twakira abari hagati ya 30 na 50 bitewe n’ababonetse ariko hano ubwitabire buri hejuru”.

RBC ku bufatanye n’umuterankunga wayo, AHF, ngo ikomeza gukurikirana abanduye virusi itera SIDA kugira ngo boroherezwe gutangira gufata imiti igabanya ubukana bw’iki cyorezo, cyane ko Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangiza gahunda yiswe “Treat All”, yemerera buri muntu basanze yaranduye agakoko gatera SIDA guhita atangizwa imiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka