Umwanda ukabije uterwa n’ikimpoteri baturiye ushobora kubatera indwara

Abaturiye ikimpoteri cya kijyambere giherereye i Sovu Mu Karere ka Huye, barifuza kwimurwa kuko kibakururira umwanda n’umutekano mukeya.

Ikimpoteri kibegereye kibateza umwanda mu ngo
Ikimpoteri kibegereye kibateza umwanda mu ngo

Ibi babivugira ko cyubatswe hafi cyane y’aho batuye, ku buryo hari abatuye mu ntambwe nka 30 ugiturutseho.

Uretse umunuko uva mu myanda yatangiye kukimenwamo (aho itoranyirizwa, imwe ikavamo ifumbire indi ikabikwa itegereje kuzabyazwa uwundi musaruro mu bihe biri imbere), amasazi akururwa n’uyu mwanda ni menshi mu ngo zihegereye.

Umwe mu bahaturiye ati “iyo ugiye kurya amasazi agutanga ku isahani. No mu majerekani arimo amazi uyasangamo. Amasazi azadutera amacinya.”

Ubwinshi bw’aya masazi butuma nta n’ukiryama cyangwa ngo aryamishe umwana mu rugo.
Béatrice Umutesi ati “ba bandi basinzira basamye, wasanga ibisazi bibuzuye mu kanwa.”

Amasazi aba ari ku bintu byose mu rugo
Amasazi aba ari ku bintu byose mu rugo

Umujyanama w’ubuzima uhaturiye we ngo asigaye yibaza ukuntu yakwigisha abantu iby’isuku n’iwe mu rugo hasigaye haba huzuye amasazi. Nyamara ngo baba bakoropye buri munsi bakanasukura ibintu byose, bakanatera umuti wica udukoko.

Uretse amasazi, hari n’umwanda basanga mu ngo zabo wahazanywe n’imbwa zirara muri iki kimpoteri. Izi mbwa, zinatuma nta mwana bacyohereza ku irembo bumaze kwira batinya ko zibarya.

Abaturiye iki kimpoteri rero bifuza kwimurwa, cyangwa hagashakwa imiti irwanya amasazi n’umunuko byatuma kugiturira bitababangamira.

Iki kimpoteri kicyubakwa, kigalitoday yari yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye impungenge z’uko gishobora kuzabangamira abagituriye, umuyobozi w’akarere ka Huye Eugène Kayiranga Muzuka avuga ko ibibazo bizavuka bizakemurwa mu gihe cyabyo.

Ikimpoteri cyubatswe hafi cyane y'ingo z'abaturage
Ikimpoteri cyubatswe hafi cyane y’ingo z’abaturage

Kuri ubu ngo bagiye gukora inyigo y’ibisabwa mu kwimura aba baturage, ku buryo bizateganywa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ukazarangira batakihatuye.

Ati “hagati aho tugomba gukora uko dushoboye, dufatanyije na kampani icunga iriya myanda, tukareba uko umunuko cyangwa amasazi bidakomeza kuba byinshi.”

Anavuga ko nibinaba ngombwa hazifashishwa imiti ariko abaturiye iki kimpoteri bakareka gukomeza kubangamirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka