Umwana ufite Kanseri ’itazakira’ arembeye mu bitaro bya Ruhengeri nta bufasha

Umwana w’imyaka 13 yavunitse akina na bagenzi be bimuviramo indwara ya Kanseri yamuteye ikibyimba cyananiranye kukivura kandi n’umuryango we ntiwishoboye.

Uyu mwana afite Kanseri bivugwa ko itazakira ariko akeneye ubufasha
Uyu mwana afite Kanseri bivugwa ko itazakira ariko akeneye ubufasha

Nyina w’uyu mwana Maniriho Emertha utuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, avuga ko umuhungu we yavunikiye ku ishuri akina na bagenzi be muri 2016.

Avuga ko nyuma yo kuvunika yakomeje kuremba no kubyimbabikamuviramo kanseri, bakamujyana mu bitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, ari nabyo byemeje ko afite kanseri yamurenze.

Agira ati “Yari muri siporo asimbuka urukiramende n’abandi bana. Mu bitaro bya Ruhengeri namazeyo amezi atatu twoherezwa mu bitaro bya Butaro tumugejejeyo basanga ngo kanseri yaramurenze ngo ntibamushobora.”

Ibitaro yivurijemo bivuga ko ntakindi byamumarira
Ibitaro yivurijemo bivuga ko ntakindi byamumarira

Nyina avuga ko nyuma y’amezi abiri arwariye mu bitaro bya Butaro, bamugaruye mu bitaro bya Ruhengeri ariko naho ntiyahatinda bamusubiza mu rugo ariko indwara yo ikomeza gukura.

Ati “Kugeza ubu ukuguru kwari kwarabyimbye kwaturitse niyo mpamvu niyambaje ubuyobozi bw’akarere ngo bamfashe kuko byanyobeye.”

Uwo mubyeyi ufite abana barindwi, avuga ko yasabwe kujya agurira umwana we ibinini bimworohereza ububabare. Mu bushobozi buke yari afite yaragerageje ariko ageze aho arananirwa kuko umuryango wari usigaye mu bukene.

Ati “Twaramuvuje turaruha dusigaranye ubukene bukabije aho twari dufite imirima itatu iragenda, inka eshatu ziragenda.

“Hari ubwo umugabo yagendaga akajya kuducira inshuro ariko ubu ntibigishoboka kuko aduhora hafi kuko sinamwiteruza nk’igihe akeneye kujya mu bwiherero.”

Umwana agaragaza ububabare bukabije aterwa n'iyi kanseri
Umwana agaragaza ububabare bukabije aterwa n’iyi kanseri

Avuga ko Akarere ka Musanze kamufashije uko gashoboye kakamuha inkunga yo kwita ku mwana mu gihe yari mu bitaro. Ariko nyuma y’aho ikibyimba kiri ku itako giturikiye, yongeye kubiyambaza.

Ati “Akarere karamfashije ubwo nari mu biraro bampa ibihumbi 60Frw, ntacyo mbashinja rwose. Ariko noneho byanyobeye itako ryamaze gutoboka inyama irasohoka nsanga ntabyihererana.”

Uwamariya Marie Claire wungirije umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko akarere kazakora uko gashoboye ariko agasanga uwo muryango ukeneye ubufasha bwisumbuyeho bwaturuka mu bagiraneza.

Ati “Byatangiye ubona ko ababyeyi be bafite ubushobozi, bari ababyeyi bifashije bari mu cyiciro cya Kabiri (cy’Ubudehe). Ariko guhera uwo munsi barwaje umwana igihe kirekire urabona ko umutungo wabashizeho.

“Ni igikorwa cy’urukundo abaturage n’abaturanyi n’undi wese ufite umutima utabara yagira icyo akora, kugira ngo tumufashe muri ubu buribwe bwe bwa buri munsi.”

Arembeye mu bitaro bya Ruhengeri kandi ntacyizere yaba kuri we no ku babyeyi be
Arembeye mu bitaro bya Ruhengeri kandi ntacyizere yaba kuri we no ku babyeyi be

Dr. Utumatwishima Abdalah, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri arasaba umuryango w’uwo mwana kwakira uburwayi bw’umwana wabo, bakakira guhabwa ubufasha buhabwa abafite indwara idakira.

Ati “Nta murwayi ugomba kubabara kabone n’ubwo yaba afite indwara idakira azabana nayo buri gihe.

“Umubyeyi we kimwe n’abaturanyi ndetse n’inzego zibanze basabwa kuba abafatanyabikorwa mu kureba ikibazo cy’uriya mwana ntarembere mu rugo kuko turi hano kugira ngo tumufashe.”

Ubu uwo mwana yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri aho yitabwaho n’abaganga.

Uyu mubyeyi we akeneye ubufasha
Uyu mubyeyi we akeneye ubufasha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ohhhhhhhhhhhhh NUKURI uyu muryango urabababay cyane gose ahubwo wa mugani bazashyioreho ni numero ya mobile money ushoboye abafashe

emma yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Emma we nukuri urebye kure,aba bantu bakeneye ubufasha pe:niyo abturage batinda gutanga ubufasha ,Leta nirebe icyo ikorera uyu muryango.Imana izashimira buri wese uzagira icyo atanga kubwawo.

Habimana jmv yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

yoo! uyumwana arababaye twe nkabana babantu ntacyo twakora imana imurinde

ni solange yanditse ku itariki ya: 8-03-2018  →  Musubize

Ariko byakabaye byiza mugiye mushyiraho nuburyo ushaka gufasha yabona aho yanyuza ubaufasha. Nahubundi ibirenzibyo uyumwana arababaje kandi buriwese nagiricyakora mushyireho uburyo twafamufasha.

Faustin yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Ahubwo bazashyireho numéro ya Mobile money wenda itanzwe n’Akarere icyo umuntu abonye akamufasha.

John yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Yes
Bashyizeho uburyo bwo kubafasha byaba byiza!

fred yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Nukuri Imana ikomeze imwihanganishe we nabayeyi be .Imana ibafashe nukuri peeee kuko uyu mwana arababaye cyane pee😢

Aimee yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

OOOH God,ibi bintu byagiye bivugwa kare bitaragera aha,invune kuvamo kanseri nuburangare

yulian yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Imana imworohereze ndumva nta kindi navuga, gusa iramuzi kandi iramukunda, imigambi yayo kuri we ni myiza! Kandi ibidashobokera abana b’ abantu ku Mana ni nk’ubufindo.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 7-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka