Ubu buri muntu ashobora kwipima Sida atiriwe ajya kwa muganga

Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwipima SIDA (HIV self-testing), hakoreshejwe agakoresho kabugenewe umuntu acisha mu kanwa, bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bwo gupima amaraso yo mu mutsi.

Utu dukoresho umuntu azajya atwifashisha yipime Sida atiriwe ajya kwa Muganga amenye uko ahagaze
Utu dukoresho umuntu azajya atwifashisha yipime Sida atiriwe ajya kwa Muganga amenye uko ahagaze

Ubwo buryo bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.

Ako gakoresho ngo umuntu agacisha mu kanwa ku ishinya kakajyaho amacandwe, yagakuramo,akakanyuza mu gacupa karimo umuti usa n’amazi, igisubizo kikaboneka nyuma y’iminota 20.

Bamwe batangiye kugakoresha bataha bazi uko bahagaze
Bamwe batangiye kugakoresha bataha bazi uko bahagaze

Kugira ngo umenye ko ufite Virusi itera Sida ngo nyuma y’iminota 20 ubona kuri ka gakoresho hajeho uturongo tubiri dutukura, waba utayifite hakazaho akarongo kamwe gatukura.

Ako gakoresho gakoreshwa inshuro imwe gusa kagahita kajugunywa. Ubu ngo ntikarashyirwa ku isoko, ariko mu minsi mike kazaba kagejejwe ku isoko, aho kazajya kagurwa 5000 FRW kagakoreshwa rimwe.

ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbe uhuye numugore ufite umugera wa sida ukaryamana nawe ntimukoromekanye wahita wandura sida?utaranafise igikomere kuruhu gwawe?

Emmanuel Simon yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Kwipimisha nkamenya ukomeze

alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Byiza cyaneeeee none mbabaze ni mu gihe kingana iki nyuma yo gukora imibonano SIDA igaragara ese nkimara kubikora ngahita nipima nabona results?
Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

ndumva ari byiza ariko birahenze rwose,hagabanywe igiciro.

gakwaya bertin yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka