U Rwanda rwagenewe miliyari 14Frw yo kurwanya Malariya muri 2017

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zageneye u Rwanda inkunga ya Miliyari 14,5Frw yo kurufasha ku rwanya Malariya mu mwaka utaha wa 2017.

U Rwanda ruzakomeza gahunda rwihaye yo guca Malariya kubera inkunga ya miliyari 14,5Frw rwagenewe.
U Rwanda ruzakomeza gahunda rwihaye yo guca Malariya kubera inkunga ya miliyari 14,5Frw rwagenewe.

Amerika yabinyujije muri gahunda yayo ifashamo ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kurwanya Malariya yise President Malaria Initiative (PMI). Leta y’Amerika ivuga ko ayo mafaranga u Rwanda ruzanayakoresha no mu zindi gahunda zo kurwanya indwara zandura.

Tariki 25 Ukwakira 2016, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’Ibigo bishinzwe kurwanya indwara, cyasohoye raporo ivuga ko ibikorwa PMI yasabye gutera inkunga bijyanye neza na gahunda y’u Rwanda yo kurwanya malariya.

Muri gahunda y’imyaka itanu ya USA yo kurwanya malariya (2013-2018), iyo raporo ivuga ko hibandwa cyane ku kurwanya umubu utera malariya mu turere twazahajwe na yo. Bigakorwa, binyuze mu gutera imiti yica umubu, gukoresha inzitiramibu zikingiye no mu bushakashatsi.

Gahunda ya Perezida wa USA yo kurwanya Malariya yatangiye gufasha u Rwanda kuva mu 2007 ahagiye hanakorwa ubushakashatsi bugamije kureba uko umubu uyitera wihunduranya, ingano yawo, kwiyongera cyangwa kugabanuka kwa malariya bitewe n’ibihembwe n’uburyo malariya igenda inanira imiti iyivura.

Uduce 12 twakorewemo ubwo bushakashatsi mu Rwanda, twaragaragaje uburyo Malariya ishobora kwirindwamo.

Muri gahunda y’uyu mwaka, PMI ikazakomeza gukurikirana izo site 12 ngo irebe uko Malariya yarandura mu Rwanda.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (WHO) buri kwezi rikazajya rigenzura uko umubu ugabanuka n’uko uhangana n’imiti yo kuwuhashya.

Iyi raporo igaragaza ko kuva muri 2011 u Rwanda rwageze ku ntego yo kugeza inzitiramibu ku Banyarwanda bose kandi ko kuva icyo gihe PMI yafatanyije n’inzego zishinzwe kurwanya malariya n’izindi ndwara zitandura na Global Fund mu gukwirakwiza inzitira mibu ziteye imiti.

Nko muri 2015 PMI yatanze inzitiramibu zibarirwa muri miliyoni mu gushyikira ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya muri 2016.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka PMI izatanga inzitiramibu zisaga miliyoni esheshatu ku bufatanye na Global Fund mu gukomeza gushyikira ubwo bukangurambaga. Naho muri 2017 ikongera gutanga izibarirwa muri miliyoni imwe.

PMI izakomeza kugenzura ubuziranenge bw’inzitiramibu zitangwa mu Rwanda kandi ikajya igenzura niba zigifite ubushobozi bwo guhangana n’imibu ikanakurikirana ibikorwa by’ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage ku ndwara ya malariya kugira ngo bajye bakoresha neza inzitiramibu.

Muri 2017 kandi, PMI ngo izafasha mu bikorwa byo gutera imiti yica imibu mu ngo ibihumbi 576 ziri mu duce dukunda kwibasirwa na Malariya cyane. Kandi ikazanakomeza kugenzura niba umubu utihinduranya ku buryo ubushobozi bw’uwo muti uwurwanya butaba iyanga.

Nubwo u Rwanda rwamaze kugera ku ntego yo kurwanya Malariya mu bagore batwite, PMI izakomeza kurufasha mu gukomeza gusuzuma no kuvura malariya abagore batwite, kubagezaho inzitiramibu, guhugura abajyanama b’ubuzima bakurikirana abagore batwite no gukurikirana uburyo abagore batwite bagerezwa serivisi z’ubuvuzi.

Ubushakashatsi bwa PMI bwo kugenzura ubuziranenge bw’inzitiramibu mu myaka itatu ishize, byagaragaraye ko 50% by’inzitiramibu zatanzwe zitari zifite ubushobozi bwo kurinda abazikoresha umubu utera Malariya.

Ibi ngo ahanini byatewe no kuba nta burambi hagati y’amezi 18 na 24 zari zifite, nk’uko byari biteganyijwe zitangwa. Ibi ngo byagize ingaruka zikomeye kuri gahunda u Rwanda rwari rwihaye yo kurwanya malariya.

Ibigo birwanya Malariya ku isi n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (WHO) byihaye intego ko muri 2030 nta Malariya izaba ikirangwa ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka