Rubavu: Abanye Congo binjira mu Rwanda bari gupimwa Ebola

Mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Beni na Lubero havugwa Ebola imaze guhitana ababarirwa muri makumyabiri, u Rwanda rukomeje gukaza ubwirinzi mu gukumira iyi ndwara.

Nta muturage unyura ku mupaka adapimwe ikigero cy'umuriro afite
Nta muturage unyura ku mupaka adapimwe ikigero cy’umuriro afite

Ni muri urwo rwego ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo hari abakozi b’ inzego z’ubuzima bapima buri muntu winjira mu Rwanda avuye muri Congo.

Kigali Today yasuye imipaka ya Croniche na Petite Barriere yasanze urujya n’uruza rusanzwe kuri iyi mipaka rukomeje, gusa abakozi b’ ibitaro bya Rubavu barapima umuntu wese winjiye mu Rwanda avuye Congo.

Aba baganga bitwaje ibikoresho bipima umuriro umuntu afite abarengeje igipimo cya 38 cy’umuriro, ntibemerwa kwinjira mu Rwanda ahubwo basabwa gusubirayo bakabanza kwivuza.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 45 ku munsi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Urujya n'uruza kuri iyi mipaka ntirwagabanutse ariko buri wese unyuraho ari gupimwa
Urujya n’uruza kuri iyi mipaka ntirwagabanutse ariko buri wese unyuraho ari gupimwa

Inzego z’ubuvuzi zikaba zahagurukiye gupima buri wese, mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kizwiho guhitana abantu benshi mu gihe gito.

Ku itariki ya 1 kanama 2018, Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze itangazo rihumuriza Abanyarwanda, ko iki cyorezo cya Ebola ntaho cyamenera ngo kigere mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego imwe mu ngamba yo gukumira iki cyorezo harimo no gupima abinjira ngo hatarira ubaca mu rihumye akinjiza Ebola mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka