Nyamagabe: Abantu 5% bapimwe basanga bafite indwara karande

Urwego rushinzwe ubuzima i Nyamagabe ruvuga ko ku barwayi 100 basuzumwa, batanu basigaye basanganwa indwara karande (zitandura), rukabiheraho rushishikariza abaturage gukoresha isuzumabuzima “checkup”.

Nk’uko bivugwa na Hategekimana Sylvestre ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima i Nyamagabe, mu ndwara zikunze kugaragara ku basuzumwa ngo harimo Diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension), Asima n’izindi.

Ati “mu bitabira checkup 100 ntihaburamo 5 bafite indwara karande imwe cyangwa ebyiri. Mu myaka yo hambere byashobokaga kutagira uwo wabona.”

Izo ndwara ngo zikunze kugaragara cyane ku bagore kuva ku myaka 35 kuzamura no ku bagabo kuva ku myaka 40 kuzamura.

Akaba ari yo mpamvu hashyizweho uburyo bworohereza abageze muri iyo myaka kwisuzumisha ku buntu ku bafite mitiweli cyangwa ubundi bwishingizi.

Yungamo ati “checkup ikorwa rimwe buri mwaka. Uyikoresheje agasanga arwaye ashobora gukira, biterwa n’indwara. Iyo ari nka Kanseri igitangira ishobora gukira.”

Ku ndwara zidakira nka Diyabete, uwo bayisanganye ahabwa inama agenderaho yazubahiriza zikamwongerera amahirwe yo kurama. Hari n’abo basanga bafite ibyago byo kwandura indwara runaka bakagirwa inama zatuma bazikumira.

Anashishikariza abaturage bagifite imyumvire ko indwara karande nka Diyabete, Hypertension n’izindi, ari iz’abakire, kuyireka kuko buri wese yazirwara atirinze.

Dr Nteziryayo Philippe, muganga mukuru ku bitaro bya Kabgayi, akangurira abantu kwitabira “checkup”.

Ati “ubushakashatsi bugaragaza ko inyinshi muri izi ndwara zihera ku myaka 30-35. Umubiri uba ugenda usaza unananirwa, hari iziza kubera uko kunanirwa cyangwa icyo kigero cy’imyaka.Niyo mpamvu ari cyo kigero duheraho.”

Yongeraho ko checkup iba igendereye gusuzuma ziriya ndwara kuko zifata umuntu ntaribwe.

Dr Nteziryayo avuga ko ziriya ndwara ziza buhoro buhoro. Gukoresha checkup bikaba bituma bazivumbura ku bazifite n’abo batazisanzemo bakabagira y’uko bakwitwara.

Mukambungo ni umuturage witabiriye checkup. Yemeza akamaro yamugiriye agashishikariza abandi kuyitabira.

Ati “nagiye ndi muzima, barampimye bansangana hypertension. Bangiriye inama yo kugabanya amavuta, umunyu nywuvaho, bambwira kunywa amazi menshi no gukora siporo. Nakurikije inama, ubu meze neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka