Nyagatare: Malariya iri mu marembera

Dr Ngabire Nkunda Filippe uyobora ibitaro bya Nyagatare, avuga ko impfu zitewe na Malariya zagabanutse zikava ku bantu 13 mu mwaka 2016, ubu Malariya ikaba imaze guhitana umuntu umwe gusa muri 2017.

Marariya iri kugana mu marembera kubera gutera imiti yica imibu mu mazu
Marariya iri kugana mu marembera kubera gutera imiti yica imibu mu mazu

Uwo muyobozi avuga ko umwaka ushize wa 2016 abantu 13 ari bo bapfuye bazize Malariya. Muri uyu mwaka wa 2017 umubare ukaba waragabanutse cyane ngo kuko indwara ya Malariya imaze guhitana umuntu umwe.

Ati “ Gutera iriya miti byadufashije byinshi ndashimira Leta, ubushize twapfushije abantu 13 none kuva uyu mwaka watangira umuntu umwe gusa niwe umaze kwicwa na Malariya, urumva ko igabanuka bikomeye.”

Uretse imiti iterwa mu nzu z’abaturage yagabanije impfu ziterwa na Malariya ngo n’abaturage basigaye bashyira mu bikorwa izindi ngamba zigamije kuyirwanya.

Yemeza ko igabanuka rya Malariya ryagabanije umubare w’abarwayi wasangaga buzuye mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakagera n’aho babura aho barara.

Agira ati “ Uzazenguruke mu bigo nderabuzima yewe na hano ku bitaro, uzasanga umubare w’abarwayi waragabanutse cyane. Ikindi abaturage bacu bamenye kwivuriza igihe ntabwo bakirembera mu ngo.”

Ni ku nshuro ya 13 mu Karere ka Nyagatare haterwa umuti wica imibu mu nzu.
Uyu mwaka mu nzu 118421 zagombaga guterwamo umuti 117116 zingana na 98.9% zamaze guterwamo uwo muti.

Ubushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS bwo mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko Abanyarwanda 90% bafite ibyago byo kurwara Malariya. Mu Karere ka Nyagatare ngo biba umwihariko kuko uyu mubare ugera ku 100% kubera imiterere y’ikirere cy’igihugu.

Gahunda yo gutera Imiti yica imibu mu mazu ikaba ngo yitezweho kurandura ku buryo bwa burundu Malariya muri aka gace ikazasigara ivugwa nk’amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka