Niba ugira umujinya w’umuranduranzuzi ihutire kujya kwa muganga

Inzobere mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe zitangaza ko umujinya mwinshi ari kimwe mu bimenyetsoby’indwaraza zo mu mutwe.

Umujinya mwinshi ni ikimenyetso cy'indwara zo mu mutwe
Umujinya mwinshi ni ikimenyetso cy’indwara zo mu mutwe

Abo baganga bavuga ko hari ibimenyetso birenga 100 bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe birimo kwiheza mu bandi no kunywa ibisindisha.

Umuganga w’indwara zo mutwe akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Mudenge avuga ikindi kimenyetso cy’indwara zo mu mutwe ari ukugira umujinya w’umuranduranzuzi.

Niho ahera ahamagarira buri muntu wese ugira umujinya mwinshi kujya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo barebe ko yaba afite indwara yo mu mutwe.

Dr Mudenge akomeza avuga ko imibare y’abarwayi bo mutwe yakira ku munsi ikomeje kwiyongera.

Agira ati “Mu myaka ibiri ishize nakiraga abarwayi bo mu mutwe barenze 80 ku munsi muri CHUK, ariko uwo mu mubare kuri ubu wariyongereye kuko abantu bamaze kumenya ibigo bajya kwivurizaho.”

Akomeza avuga ko ibitera indwara zo mu mutwe nabyo bikomeje kwiyongera ariko ahanini ngo ni ubukene n’uruhererekane rw’iyo ndwara mu miryango.

Ibindi bitera indwara zo mu mutwe harimo ibibazo bishamikiye ku gupfusha, gutandukana kw’abashakanye, kuba abana basigaye bagira inshingano z’ababyeyi bakiri bato cyane cyane abakobwa babyara inda z’imburagihe.

Dr Sugira Leonce, umwe mu baganga bakorera ku bitaro by’i Ndera byakira by’umwihariko abarwayi bo mu mutwe, avuga ko hari benshi badakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bajyayo kwisuzumisha, bagahabwa ibinini byo kunywa bagataha.

Akomeza avuga ko we na bagenzi be 15 bamaze gushinga umuryango witwa “Mental Health Initiative” kugira ngo bajye gukangurira abantu no kubafasha kwirinda ibibateza ihungabana ry’ubwonko, birimo ibiyobyabwenge.

Dr Mudenge Charles uvura indwara zo mu mutwe
Dr Mudenge Charles uvura indwara zo mu mutwe

Abaganga b’indwara zo mu mutwe basaba abantu kwirinda guha akato umurwayi wo mu mutwe cyane cyane urwara igicuri. Bakwiye ngo ahubwo kubajyana kwa muganga.

Ikindi ngo ni uko indwara zo mu mutwe zirimo kwibasira cyane cyane abakene bahangayikiye imibereho n’abafite umuvuduko wo gushaka ubukire buhambaye, kuko ngo ari bo batekereza cyane bikabateza kugira umutima uhagaze.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ikibazo cy’indwara zo mu mutwe kiyikomereye ku buryo buri bitaro n’ibigo nderabuzima bifite abakozi bashinzwe by’umwihariko kwita ku barwayi bo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none ko umuntu usanga ajya kwisuzumisha baka mubwirako badasuzuma ubwoburwayi

BAHATI yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka