Ndera: Muri 2016 hakiriwe abarwayi 2800 babaye imbata z’ibiyobyabwenge

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakirwa mu bitaro byabagenewe bya Ndera, ukomeje kwiyongera.

Hamenwe ibiro 200 by'urumogi
Hamenwe ibiro 200 by’urumogi

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu Karere ka Kirehe, tariki ya 22 Kamena 2017.

MINISANTE ivuga ko mu mwaka wa 2015 ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi 440 babaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka wa 2016 abo barwayi bariyongereye kuko ngo ibyo bitaro byakiriye ababarirwa mu 2800; nk’uko byavuzwe na Dr Turate Innocent umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zirimo n’izo mu mutwe, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, abisobanura.

Akomeza avuga ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abarwayi bakirwa. Niho ahera asaba abaturage guhagurukira rimwe bagakumira ibiyobyabwenge bikomeje guhungabanya ubuzima n’iterambere by’abaturage.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uwo munsi bamennye ibiyobyabwenge birimo toni imwe n’ibiro 200 by’urumogi na litiro 17,5 za kanyanga bifite agaciro ka Miliyoni 9RWf n’ibihumbi 705RWf.

Kuri uwo munsi wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge kandi hatanzwe ubuhamya bwa bamwe bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bakavurwa bagakira.

Umwe muri bo witwa Maniragaba Etienne avuga ko yatangiye abinywa gake yigana bagenzi be,bigera ubwo bimubata. Nyuma yo kubireka yicuza igihe yataye.

Agira ati “Narwanye urugamba rukomeye kugira ngo mbivemo kuko udutsiko tw’abanywa urumogi turi hanze aha iyo babonye ubivuyemo bakomeza kukugendaho bagushuka ngo ubisubiremo.

Urubyiruko mukwiye kwitonda ntimugwe mu mutego wabo kuko urumogi rwica ubuzima, ndabizi byambayeho nahoraga meze nk’umupfu.”

Mugenzi we witwa Nsengimana Damien avuga ko yamaze imyaka itanu acuruza urumogi ageza ubwo atangira kugurisha amasambu n’imitungo y’urugo kubera guta umutwe.

Avuga ko yafunzwe umwaka umwe, akava muri gereza yaragororotse none ubu akaba amaze gutera imbere.

Agira ati“Kuva muri 2000 kugeza 2005 niberaga mu rumogi nducuruza ndukuye Tanzania. Nafatanywe ibiro 20, mfungwa umwaka. Abo tungana nasanze baraguze amamodoka, baba mu nzu nziza mu gihe abana banjye umusatsi wari utangiye gutukura.”

Polisi y’igihugu ivuga ko itazihanganira abantu basubiza inyuma iterambere ry’igihugu bishora mu biyobyabwenge.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ahamagarira abaturage guhozaho baharanira kurandura burundu ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka