OMS yahurije i Kigali n’abayobozi bashinzwe kurwanya indwara zivugwaho kuba zititabwaho muri Afurika, kugira ngo bagaragaze aho ibihugu byabo bihagaze mu kuzirwanya.
Iryo shami rya LONI rivuga ko Abanyafurika barenga miliyoni 585 barwaye indwara zirengagizwa, bakaba ari abaturage bangana na 39% by’abafite izo ndwara ku isi.
Abashakashatsi b’uwo muryango bavuga ko izo ndwara zirengagizwa zigateza ubumuga butuma abazirwaye batabasha kwiga no kugira umurimo bikorera, bikabaviramo ubukene.
Zimwe muri izo ndwara zititabwaho zirimo inzoka zo mu nda zituma habaho impiswi cyane cyane ku bana batararenza imyaka 15 y’ubukure, birariziyoze yandurira mu mazi mabi, ndetse n’imidido.
Umuyobozi w’umushinga wa OMS ushinzwe kurwanya indwara zititabwaho muri Afurika, Dr Maria Rebollo Polo agira ati ”Ni ngombwa cyane gukwirakwiza imiti irinda ikanavura izo ndwara kuko itangirwa ubuntu, abaturage bahamagarirwa kuza kuyifata.
“Abaturage kandi basabwa kugira isuku nko kumenyera kwituma mu bwiherero, gukaraba intoki, no kuryama mu nzitiramibu.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko gahunda yo kurwanya indwara zititabwaho igeze kure ishyirwa mu bikorwa, ku buryo ngo nta mubare munini uriho w’abantu bazifite.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba yagize ati ”Hasigaye abantu bake cyane batarenga 1.9% bafite izo ndwara, gusa n’abo bake ntibagombye kuba bahari.”
”Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gahunda y’isuku, kwigisha abaturage ndetse no gushishikariza abantu kujya kwa muganga kuko inyinshi muri izo ndwara zirakira.”
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gahunda zose zo kurwanya indwara zititabwaho zikenera gukoresha Amadolari ya Amerika angana na miliyoni ebyiri buri mwaka.
Umuryango OMS uvuga ko nyuma y’ibisobanuro bya buri gihugu cy’Afurika n’uburyo kiziyemeza kurwanya indwara zititabwabo, uzasaba abaterankunga amafaranga yo kuzirwanya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|