Malaria ihitana abantu 20 buri kwezi mu Rwanda

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko Malaria isigaye ifite ubukana bukabije kuburyo ngo imiti isanzwe iyivura itakibasha guhangana nayo.

Dr Ndimubanzi avuga ko Leta ifite inzitiramibu miliyoni eshanu zizakwirakwizwa mu ngo
Dr Ndimubanzi avuga ko Leta ifite inzitiramibu miliyoni eshanu zizakwirakwizwa mu ngo

Byatangajwe mu nama MINISANTE yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo batanga umuti wo gutera mu nzu wica imibu, yabaye tariki ya 28 Nzeli 2016.

Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi wa gahunda zo kurwanya Malaria mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yagaragaje ko Malaria ihitana Abanyarwanda 20 buri kwezi, ikaba ngo igeze ku bukana bungana na 77.4% bwo kudakizwa n’imiti isanzwe iyivura.

Akomeza avuga ko icyagabanya ubwo bukana bwa Malaria ari ikoreshwa ry’inzitiramibu hamwe no gutera umuti wica imibu. Ibyo ngo bishobora gukumira Malaria ku kigero cya 78%.

Dr Ndimubanzi Patrick, umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko icyiza ari uko Leta ifite inzitiramibu zingana na miliyoni esheshatu izakwirakwiza muri buri rugo. Ariko ngo imbogamizi ni iy’uko umuti mushya wica imibu uhenze cyane.

Akomeza avuga ko agacupa kamwe karimo uwo muti, gaterwa muri buri rugo, kagura amadorali y’Amerika ($) 29, abarirwa mu bihumbi 23FRw.

Agira ati “Byadusaba miliyoni 54$ (arenga Miliyari 43FRw) buri mezi icyenda, turamutse dutereye umuti buri rugo rwose mu gihugu. Uyu muti uta agaciro mu nzu hashize amezi icyenda.”

Abahagarariye inzego zishinzwe gukumira Malaria mu bihugu bitandukanye bya Afurika, nabo baje kungurana ibitekerezo i Kigali
Abahagarariye inzego zishinzwe gukumira Malaria mu bihugu bitandukanye bya Afurika, nabo baje kungurana ibitekerezo i Kigali

MINISANTE ivuga ko irimo gushakisha ingengo y’imari yo gutabara uturere twibasiwe na Malaria kurusha utundi. Yahereye kuri Kirehe na Nyagatare.

Umuyobozi wa RBC, Dr Jeannine Condo asaba abaturage bazatererwa umuti, ko batagomba kwirengagiza ayo mahirwe, kuko ngo yumvise hari abanga ko abatera umuti binjirira mu nzu zabo.

Abaterankunga mpuzamahanga bagize umushinga urwanya Malaria witwa IVCC/NgenIRS bameza ko umuti witwa “Actellic” uterwa mu nzu wica imibu, ari wo wonyine ushobora gukumira Malaria ku rugero rwo hejuru.

Bijeje MINISANTE ko bazafatanya n’umushinga wa Global Fund kugira ngo igiciro cy’umuti wa “Actellic” kigabanywe byibura kugera ku madolari y’Amerika 15$, abarirwa mu bihumbi 12FRw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu gukangurira abaturage kurwanya malariya,nibashyiremo imbaraga basura abaturage mungo banabakangurira gukoresha uburyo buhari bwo kurwanya malaria.

URAYENEZA ROSINE yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ministeri y’ubuzima nidutabare vuba iduhe izo nzitiramibu kuko izo baduhaye zashaje, wenda umuti bazabe bawutera nyuma.

Sissoko yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka