Kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu byaramusenyeye

Muhoza Janvière utuye i Tumba ho mu Karere ka Huye yabyaye abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu bituma urugo rwe rusenyuka, agwa mu bukene.

Janviere Muhoza yabyaye abana bafite ubumuga bw'uruhu bimuviramo gutereranwa n'umugabo ndetse n'umuryango we
Janviere Muhoza yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu bimuviramo gutereranwa n’umugabo ndetse n’umuryango we

Muhoza w’imyaka 21 y’amavuko, yifasha kurera abo bana. Umukuru afite umwaka n’amezi umunani naho umutoya afite amezi arindwi.

Avuga ko amaze kubyara umwana wa kabiri umugabo yamutaye atanategereje ko ava mu bitaro. Icyo gihe ngo bari batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.

Agira ati “Umwana wa kabiri namubyariye i Kansi. Yangemuriye rimwe gusa aje kureba uko ameze, asanga ameze nka mukuru we. Nageze mu rugo nsanga yarigendeye.”

Umugabo amuta ngo babaga mu nzu bakodeshaga. Yabonye asigaye wenyine, asubira mu Murenge wa Tumba avukamo.

Aho i Tumba, ntahafite inzu yo kubamo kuko ubu acumbikiwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge mu macumbi y’abarimu ataruzura. Gusa ariko ubwo buyobozi buvuga ko buri gushaka uko yakubakirwa.

Aho aba atunzwe no guca inshuro ahingira abantu, ubundi agashaka abo amesera. Iyo atabonye uwo akorera, atora inkwi ajya gucuruza mu isoko. Ikimukomerera kurushaho ariko ngo ni ukubura umuntu asigira umwana we mukuru.

Ati “Iyo mbonye nk’ikiraka mu mujyi cyo kumesa, nsiga mukingiranye. Kuko n’ubundi iyo namujyanye ku zuba, uruhu rwe rurisatagura nkaza amaraso avirirana.”

Nubwo uyu mubyeyi adafite aho yerekeza we n’abana be, afite bene wabo na nyirakuru badashaka no kumucumbikira kubera ko bavuga ko yabyaye ishyano.

Ati “Mfite mukecuru ubyara mama. Nkimara guhahanwa n’imiryango y’iwabo w’umugabo, naragiye ndamubwira nti ‘mukecuru ko ufite inzu, aho kugira ngo nkomeze nirukanke, waretse nkaza nkabona aho nshyira abana nkajya njya kubacira inshuro mfite n’aho mbasiga!”

Uwo mukecuru yaramubwiye ngo “jyana ako gahinda kawe, cyangwa se uzabajyane iwabo ubundi ugaruke tubane niba wumva ari byo ushaka. Mu gihe ugifite abo bana ntuzankandagirire hano.”

Umwana mukuru afite umwaka n'amezi umunani
Umwana mukuru afite umwaka n’amezi umunani

Muhoza ni imfubyi itagira se na nyina. Avuga ko ari yo mpamvu yashatse umugabo afite imyaka 18 gusa. Ngo yatekerezaga ko agize urugo,nibura byamufasha kubaho afite amahoro mu mutima ariko ntibyamugendekeye uko yabitekerezaga.

Avuga ko azakomeza kwita ku bana be, gusa ngo uwamufasha nibura akamuha mituweri zabo kugira ngo ajye abasha kubavuza barwaye.

Ubwo bumuga bw’uruhu buturuka ku babyeyi bombi

Dr. Emmanuel Kanimba uvura indwara z’uruhu ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) avuga ko abavukana ubu bumuga baba babikomora ku babyeyi bombi.

Agira ati “Bituruka ku ruhererekane rwo mu miryango. Urwo ruhererekane rufitemo uturemangingo ngiro bita ‘genes’.

Utwo turemangingo tuba twaravuye mu mwanya watwo cyangwa karatakaye karavuyemo cyangwa twaragize akabazo gatoya. Iyo abantu babiri bahuye bafite ako karemangingo kagize ikibazo, babyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu.”

Akomeza avuga ko uriya mugabo aramutse ashatse undi mugore akagira ibyago agasanga na we yifitemo uturemangingo dufite ibibazo nka Muhoza, ashobora kongera kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Ariko ngo aramutse ashatse utatwifitemo, ashobora kubyara abana badafite buriya bumuga bugaragara inyuma, ariko bashobora kuba babwifitemo mu mubiri ku buryo na bo hari igihe bo cyangwa ababakomokaho bazabyara abana bafite ubugaragara inyuma.

Uyu muganga kandi avuga ko mu rwego rwo kwirinda kubyara abana bafite bene ubu bumuga bw’uruhu, abantu bafitanye isano ya bugufi badakwiye gushakana.

Anavuga ko abafite bene ubu bumuga bakunze kurwara kanseri y’uruhu, n’amaso yabo akaba atabona neza. Ibi biterwa n’uko kuri bo uturemangingo tubyara umusemburo witwa “Melanine” ari na yo itanga ibara ry’uruhu ikanakingira umubiri imirasire y’izuba, bo ntatwo baba bafite.

Umuto afite amezi arindwi gusa
Umuto afite amezi arindwi gusa

Abafite ubwo bumuga bw’uruhu ngo baba bagomba kwambara ingofero no kwambara imyenda ifite amaboko maremare, n’amapantaro agera hasi, kandi bakazamura ikora ry’ishati kugira ngo imirasire y’izuba itagera ku ijosi.

Hari amavuta yagenewe kubarinda izuba baba bagomba kwisiga mu gitondo no ku manywa igihe izuba ryacanye cyane. Kubera ko aya mavuta ahenze, mu bihugu bigaragaramo abantu benshi bafite ubumuga bw’uruhu hari imiryango ibafasha kuyabona.

Icyakora abo mu Rwanda bo ngo bene ubu bufasha ntabwo baratangira gutangwa, n’ubwo ihuriro ry’abaganga b’uruhu babakoreye ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE).

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize, bwagaragaje ko mu Rwanda abafite ubumuga bw’uruhu batageraga ku 100.

Ariko mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba nka Tanzaniya no mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika ho haboneka benshi kuko abantu hagati ya 1 ku 1500 kugeza kuri 1 ku 5000 ubasangana ubu bumuga.

Mu Burayi no muri Amerika ho, ubu bumuga ubusangana umuntu umwe ku bihumbi 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IMANA imufashe cyane numbabarire mumpe numero yuyu mubyeyi nakwiyemeza kujya mwoherereza ayo mavuta asiga abana be yizuba ndetse nikindi cyose cyamufasha.

zitha Ndamukunda yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Niba ubikuye kumutima, Imana izakugororera. musz njye ndacyahiga mba mfatanyije bawe ! mbese sindoroherwa. GS uwo mutima nuwa 1 kuko nindaya irayarya ikakwanduza sida !, Coulage?

Ake yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Uwo mubyeyi najya mubonera mituele y abana igihe imana ikibinshoboje. Ubu sindi mu Rwanda ariko mwampa tel nazamuboneraho ntashye nko mumezi 2 ari imbere. Mwakoresha email natanze.

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

None se Doctor Dermatologue,muzamutubarize niba ntaburyo basuzuma ngo bamenye ko umuntu afite utwo turemangingo tutuzuye.Hanyuma amaze kumenya ko afite ututuzuye ntamuti cg conditions z,imibereho zatuma tugaruka ariko nawe akabyara abana bazima.

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka