Imiti ya Kanseri ikomeje kuba kure y’abarwayi

Abarwayi ndetse n’abarwaza ba kanseri ku bitaro bya Butaro, bifuza ko imiti y’iyi ndwara yazajya itangirwa no mu bindi bitaro kugira ngo bagabanirizwe imvune.

Abarwariye Kanseri mu bitaro bya Butaro bavuga ko bibagora bikanabahenda kugera kuri ibyo bitaro
Abarwariye Kanseri mu bitaro bya Butaro bavuga ko bibagora bikanabahenda kugera kuri ibyo bitaro

Ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera ni byo bifite umwihariko wo kuvura indwara ya kanseri, bikanatanga imiti ifatwa akenshi mu gihe kirerekire ari byo bigora abarwayi kuhagaruka iyo batashye.

Ibi bitaro byakira abarwayi baturutse mu bice byose by’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu bindi bihugu cyane cyane ibihana imbibi na rwo.

Mukahirwa Géraldine wo mu Karere ka Rusizi urwarije abana babiri kanseri muri ibi bitaro, ngo imiti ishyizwe mu bitaro bimwegereye yaruhuka.

Agira ati “Ikintu kitugora cyane ni ukubona amatike atuzana hano kuko haruhije kugenda. Baramutse batuzaniye imiti ku bitaro by’iwacu byatworohera cyane kuko iyo tuje hano duhaguruka i Rusizi saa munani z’ijoro tukagera hano saa kumi z’umugoroba twananiwe cyane”.

Uyu mubyeyi umaze amezi atandatu avuza abana be, ngo akoresha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 15Frw kuva iwabo kugera Butaro gusa aje gufata imiti akishyura andi nk’ayo asubiyeyo.

Nyiranzirorera Angelina, umukecuru ufite imyaka 76 wo mu Karere ka Ruhango urwaye kanseri y’inkondo y’umura, ngo ageze aho abura amatike.

Ati “Jye n’umurwaza tumaze icyumweru hano, ubu turabunza imitima kuko nta tike dufite izadusubiza iwacu. Kuza gufata imiti hano ni byo bitugora, ikifuzo ni uko bayitwegereza bakayishyira nko bitaro bya Kabgayi bityo urugendo rukagabanuka ndetse n’amatike”.

Dr Nkwanumusingo Egide, ushinzwe ubuvuzi mu mushinga ‘Partners in Health’ utera inkunga ibitaro bya Butaro ari na ho akorera, avuga ko gushyira imiti ku bindi bitaro birimo kwigwaho.

Ati “Ni gahunda irimo kwigwaho kugira ngo nk’imiti inyobwa ibe yashyirwa nibura ku bitaro by’Intara abarwayi abe ari ho bayifatira. Ndumva Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kibirimo kuko biri muri gahunda za vuba za Leta”.

Dr Mpanumusingo Egide avuga ko harimo kwigwa uburyo abarwayi ba kanseri bakwegerezwa imiti
Dr Mpanumusingo Egide avuga ko harimo kwigwa uburyo abarwayi ba kanseri bakwegerezwa imiti

Kuva ku muhanda munini wa kaburimbo ahitwa kuri Base werekeza ku bitaro bya Butaro nta modoka zitwara abagenzi muri rusange zihaba, ugiyeyo atega moto akishyura 5000Frw.

Ibitaro bya Butaro byatangiye muri 2012 bikaba bimaze kwakira abarwayi barenga ibihumbi bitandatu.

Kugera kuri ibi bitaro ngo nta modoka ihagera ni ugutega moto ya 5000Frw
Kugera kuri ibi bitaro ngo nta modoka ihagera ni ugutega moto ya 5000Frw
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka