Imibare y’abarwaye Malariya yikubye hafi gatatu - MINISANTE

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nubwo mu Rwanda umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, yo ikomeje kwiyongera, igakangurira Abanyarwanda kurushaho gukaza ingamba zo kuyirinda.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko malariya yiyongereye mu myaka ibiri ishize
Dr Mbituyumuremyi avuga ko malariya yiyongereye mu myaka ibiri ishize

Imibare igaragazwa n’iyi Minisiteri yerekana ko mu mwaka wa 2013-2014, abantu 112/1000 ari bo bayirwaye na ho muri 2014-2015 baba 198/1000, mu gihe muri 2016-2017 igeze kuri 418/1000.

Iyi mibare igaragaza ko aho yiyongereye cyane ari muri tumwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, kubera imiterere yaho nk’uko Dr Mbituyumuremyi Aimable abivuga.

Ati “Iburasirazuha harashyuha ndetse ugasanga hari n’ibishanga birekamo amazi. Ibyo biri mu bintu bituma imibu iba myinshi kuko akenshi ayo mazi areka igihe kirekire ikororoka, bigatuma malariya yiyongera. Ni kimwe no mu ntara y’Amajyepfo”.

Yongeraho ko Malariya ishobora gukomeza kwiyongera mu mezi abiri ari imbere kubera imvura nyinshi irimo kugwa.

Uyo muyobozi ariko avuga ko nubwo Malariya yiyongereye, umubare w’abapfa bahitanywe na yo wagabanutseho 48% muri 2017.

Abayobozi barasabwa kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Malariya
Abayobozi barasabwa kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Malariya

Umuyobozi wa RBC Dr Condo Jeannine avuga ko mu kurwanya icyo cyorezo harimo no gukangurira abaturage kuryama mu nzitiramibu.

Ati “Imibare dufite itwereka ko hari abaturage benshi badakoresha inzitiramibu kandi bazifite. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze turimo kubakangurira kuziryamamo kuko ari zo za mbere zihagarika malariya ndetse tunongere ingufu mu gutera imiti yica imibu mu nzu”.

Yakomeje asaba abayobozi gufatanya n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo ufashwe na malariya wese avurwe vuba.

Minisante ntizongera guha Inzitiramibu abo mu cyiciro cya 3 n’icya 4 ku buntu

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda bari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 cy’ubudehe batazongera guhabwa inzitiramibu ku buntu, kuko babasha kuzigurira bakagabanyiriza umutwaro igihugu.

Byavugiwe mu nama yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yagihuje n’abayobozi b’ibitaro ndetse na bamwe mu nzengo z’ibanze, hagamijwe kureba uko malariya ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari zo kuyihashya, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2018.

Ubusanzwe inzitiramibu Leta yazihaga abaturage bose ku buntu buri myaka itatu, ariko ngo ubwo buryo bukaba bugiye guhinduka.

Ababa mu cyiciro cya 3 n'icya 4 cy'ubudehe bacukijwe ntibazongera guhabwa inzitiramibu ku buntu
Ababa mu cyiciro cya 3 n’icya 4 cy’ubudehe bacukijwe ntibazongera guhabwa inzitiramibu ku buntu

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya muri RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko icyiciro cya 3 n’icya 4 bagomba kwigurira inzitiramibu.

Ati “Twasanze icyiciro cya 3 n’icya 4 atari ngombwa ko bategereza guhabwa inzitiramibu kuko bashoboye kuzigurira. Bazajya bafashwa kuzibona banazihabwe ku giciro kiri hasi, farumasi z’uturere zizajya zizirangura zizishyire ku bigo nderabuzima, uzishaka azibone bitamugoye”.

Yongeraho ko ibitaro bizajya bizikura muri RBC ku giciro cy’amafaranga 4250, hanyuma hongerweho inyungu ntoya ku buryo imwe itazarenza 5000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Agakoko kitwa Anophele,niko gatera Malaria.Kica abantu benshi kurusha izindi nyamaswa zose.Imibare ya WHO/OMS yerekana ko Malaria yica abantu barenze 1 million buri mwaka.Abayirwara nabo barenga 500 millions.
Mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzongera kurwara nkuko bible ivuga muli Yesaya 33:24.Iyo si nshya iri hafi.

Mazina yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

ndumva iyi ngambayo kugurisha inzitiramibu abari mu kiciro cya3 na4 izayica pe kuko zizagera kuri Bose

uwizeye yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

ese ubwo about bene ibiziga apart y’ibya GONs na za GR na za GRM barebererwa iki?ko mbona ari hatari.

kaberuka yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Nimwikorere uko mushaka nuko mutazi about mwita icyiro cya3 no mubyaro mivuga.ubwose 5000fr nicyo giciro gito?
*think all sides plz.

kaberuka yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka