Gisagara: Bariye inka yipfushije, ihitana babiri

Abaturage b’i Gishubi na Mamba ho mu Karere ka Gisagara bariye inka yipfushije, babiri barapfa, 24 bajyanwa kwa muganga baruka banahitwa.

Abaturage barakangurirwa kwirinda kurya amatungo yipfishije
Abaturage barakangurirwa kwirinda kurya amatungo yipfishije

Nk’uko bisobanurwa na Dr. Emile Tuyishimire, umuyobozi w’ibitaro bya Mugombwa, ari na byo byakiriye bariya 24 bajyanywe kwa muganga, 14 muri bo bamaze gusezererwa n’ibitaro kuko bakize, kandi n’10 basigaye ngo bari busezererwe.

Ubundi ngo abariye iriya nka ni abo mu Mudugudu wa Nyeranzi wo mu Murenge wa Gishubi, no mu Mudugudu wa Shyembe ho mu Murenge wa Mamba. Ariko nyirayo atuye muri Gishubi, ari na ho yabagiwe.

Jean Bosco Uwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, avuga ko babiri bapfuye ari abagenzwaga no gushakisha akazi mu Murenge ayobora.

Agira ati “Iyo nka bayiriye kuwa gatandatu, ku cyumweru umugabo umwe arapfa, bukeye n’umwana w’iwe apfira ku kigo nderabuzima.”

Kugeza n’ubu ibitaro bya Gakoma biracyakira abariye kuri iyi nka barwaye. Ibyo ngo bikaba bituruka ku ko ubwirinzi bw’imibiri y’abantu buba butandukanye.

Kugeza ubu kandi ngo ntiharamenyekana icyo iyo nka yariwe yari irwaye, kuko uwayivuraga, w’umuveterineri atazwi na Leta, kimwe na nyir’inka, kugeza ubu baburiwe irengero, polisi ikaba ikiri ku bashakisha.

Dr. Tuyishimire ahera aha agasaba abantu bose kwirinda kurya amatungo yipfushije.
Ati “abantu bagomba kwirinda kurya icyipfushije icyo ari cyo cyose, kubera yuko hari indwara zimwe na zimwe amatungo ashobora kuba arwaye n’abantu bakwandura.”

Asaba kandi abariye kuri ririya tungo bose bakumva batamerewe neza kubagana bakabavura, kuko imiti yo kubavura ihari.

Ikindi, ngo igihe abantu barwaje amatungo baba bakwiye kugana abaveterineri bakora uwo mwuga mu buryo buzwi, bakaba ari bo babavurira amatungo, kuko hari abashobora kubabeshya ko babishoboye, byo kwishakira amafaranga, bikaviramo ko amatungo yabo gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka