Diabete si indwara y’abakuze gusa - Dr Niyonsenga Simon Pierre

Mu Rwanda abantu bazi ko indwara ya diyabete ikunze gufata abantu bakuze gusa. Ikindi benshi ntibaramenya ko iri mu moko atatu ashobora kugaragara no ku bindi byiciro by’abantu.

Dr Niyonsenga Simon Pierre ushinzwe kurwanya Indwara ya Diabete muri RBC
Dr Niyonsenga Simon Pierre ushinzwe kurwanya Indwara ya Diabete muri RBC

Mu kumenya iryo tandukaniro, Kigali Today yaganiriye na Dr Niyonsenga Simon Pierre, umuganga mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura by’umwihariko ushinzwe kurwanya indwara ya Diyabete, atanga ibisobanuro birambuye.

Hari diyabete ya mbere (Type 1), ubu bwoko bwa mbere ngo bukunda kwibasira abana bato n’urubyiruko.

Iyi ahanini ngo iterwa n’igihe inyama yo mu mubiri yitwa impindura ifite ikibazo kuko ari yo ivubura umusemburo witwa ‘Insuline’, ushinzwe kuringaniza igipimo cy’isukari. Iyo rero impindura idakora neza, uyu musemburo ntuboneka bityo isukari ikaba nyinshi mu muri.

Diyabete ya kabiri (Type 2), iyi ngo ikunze gufata abantu bakuze cyane ikaba ari na yo igize 90% by’abarwaye diyabete mu Rwanda.

Iyi ngo ituruka ku mibereho ya buri munsi aho iterwa no kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya no kunywa ibintu birimo isukari nyinshi kandi umuntu ntabashe kuyikoresha ngo igabanuke mu mubiri.

Hari kandi kurya amavuta menshi, za burusheti nyinshi, amafiriti n’ibindi, ngo biragenda rero bigakora ikirundo cy’isukari mu mubiri umuntu ntabashe kuyikoresha ari bwo iyi ndwara imufata.

Abato ntibakwiye kwirara bagomba kwipimisha kuko nabo Diabete yabafata
Abato ntibakwiye kwirara bagomba kwipimisha kuko nabo Diabete yabafata

Diyabete ya gatatu (Type 3), ubu bwoko bukunze kugaragara ku bagore batwite kuko wa musemburo wa Insuline utongera gukora neza nk’uko bisanzwe ngo uringanize isukari uko bikwiye. Ibi ngo biterwa n’impinduka zinyuranye ziba mu mubiri w’umugore mu gihe atwite.

Iyo diyabete ariko umubyeyi ngo iyo amaze kubyara akenshi irakira ntimuviremo iya karande, ariko ngo ishobora kugira ingaruka ku mwana akavukana igipimo cy’isukari kiri hejuru.

Ibimenyetso

Ibimenyetso by’ingenzi ni ugushaka kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane nijoro, kugira inyota ikabije wanaywa amazi cyangwa ikindi ntishire, kurya cyane kandi ntibikugaragareho ukananuka no guhorana umunaniro ukabije.

Ibi bimenyetso ngo ni byo bikunze kugaragara kuri ariya moko atatu yose ya diyabete.

Ingaruka

Nk’uko Dr Niyonsenga akomeza abivuga, iyi ndwara ngo igira ingaruka zikomeye ku muntu zirimo ubuhumyi kuko isukari nyinshi yangiza imitsi itandukanye, ndetse n’imyakura ari ho hava ubuhumyi.

Itera kandi uburwayi bw’umutima, ubw’impyiko, gucika kw’ingingo nk’amaguru, igabanya ubwirinzi bw’umubiri ndetse ikanangiza imitsi yo mu bwonko, ingaruka mbi iganisha ku rupfu.

Kwirinda diyabete

Icya mbere ngo ni ukwirinda no kwipimisha buri gihe umuntu akamenya uko ahagaze
Icya mbere ngo ni ukwirinda no kwipimisha buri gihe umuntu akamenya uko ahagaze

Kwirinda ngo bigomba guhera ku kwipimisha cyane cyane ku bagabo barengeje imyaka 40 n’abagore barengeje imyaka 35 kugira ngo bamenye ko bafite diyabete cyangwa ntayo bityo bagirwe inama.

Hari kandi kugira umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo iboneye, kwirinda kunywa itabi n’inzonga nyinshi no kwirinda umubyibuho ukabije.

Diyabete ni indwara idakira (karande), ariko ubushakashatsi bwerekanye ko iyo uyirwaye ukivuza, ugakurikiza inama z’abaganga ubuzima bukomeza kumera neza kimwe n’ubw’utayirwaye.

Ikindi ngo uretse gahunda zihariye zo gupima iyi ndwara n’izindi zidakira zigenda ziba hirya no hino mu gihugu, mu mavuriro yose n’ibigo nderabuzima iyo serivisi irahatangirwa.

Ubushakashatsi bwa 2013 bwerekanye ko mu Rwanda diyabete iri kuri 3%, bivuze ko ari abantu barenga ibihumbi 200. Ikindi ngo umuntu umwe kuri babiri ntazi niba afite diyabete ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kwipimisha.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa kandi muri 2015 bwerekanye ko ku isi abantu miliyoni 422 barwaye diyabete. Miliyoni 300 bapimwe na bo ngo bafite ibyago byo kwandura iyo ndwara, mu gihe abantu miliyoni 5 bahitanywe nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munyamamkuru Munyamakuru kazi,

Mbanje ku gusuhuza. Nagirango ngire icyo nkwisabira. Uzabazze neza, ntabwo abantu bose bakora muri RBC ari ba Docteur. NKABA MBONYEHO GUKOSORA IBYO WANDITSE NGO Dr Niyonsenga Simon Pierre. SIBYO UYU MUVANDIMWE NTABWO ARI DOCTEUR NABUSA. UBAZE NEZA HANYUMA UBWIRE ABANYARWANDA KANDI UBIKOSORA.
MURAKOZE

Rutomir yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka