Bibasiwe n’inzoka zo mu nda kubera kunywa amazi y’Umuvumba

Abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gukoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba bitera abana babo inzoka zo mu nda.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare aha abana ibini by'inzoka. Abaturabe ariko bavuga ko bakeneye amazi meza kuko aribwo bakira inzoka burundu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare aha abana ibini by’inzoka. Abaturabe ariko bavuga ko bakeneye amazi meza kuko aribwo bakira inzoka burundu

Babitangaje ubwo muri uwo murenge hatangirizwaga icyumweru cy’ubuzima, baha abana ibinini bivura inzoka, ku wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017.

Nyiraneza Ernestine wo mu Murenge wa Rwempasha yemeza ko indwara z’inzoka mu bana zitazacika mu gihe bagikoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba.

Agira ati “Baduhe amazi meza, naho kuva tugikoresha ay’umuvumba ntizizashira. Ikibabaje n’imiti isukura amazi ntiboneka no ku kigo nderabuzima. Tubonye amazi na sur’eau inzoka zashira.”

Akomeza avuga ko kudateka amazi biterwa n’uko bayakura kure bakabura umwanya wo kubikora kuko banajya kuyazana bahinguye.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rwempasha buvuga ko muri Gashyantare 2017 abana 15 bari munsi y’imyaka itanu bagaragaweho inzoka zo mu nda.

Kamanzi Elia umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuzima nawe yemeza ko inzoka zo mu nda zikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu kubera gukoresha amazi mabi n’isuku nke.

Agira ati “Ikibazo cy’inzoka kiragaragara cyane mu bana bato ariko ntabwo gikabije, bishingira ku gukoresha amazi mabi, gufata amafunguro atakarabye intoki n’isabune. Ariko turigisha abaturage guteka amazi. Bikozwe inzoka mu bana zagabanuka.”

Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko hari gahunda yo gushakisha imiti isukura amazi no gukomeza kwegereza abaturage amazi meza.

Yizeza ko mu myaka ibiri iri imbere abaturage babarirwa muri 90 % bo muri Nyagatare bazaba bashobora kubona amazi meza.

Agira ati “Hari gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza kandi birimo gukorwa.”

Gusa ariko ahamagarira abaturage kwimakaza umuco wo kugira isuku, bakaraba mbere yo gufungura, igihe bavuye mu bwiherero no guteka amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka