Bamaze gusobanukirwa ko imbaragasa zitaterwa n’umuti wica imibu

Bamwe mu batuye Nyagatare, bavuga ko bamenye ko umuti wica imibu uterwa mu mazu atariwo utera imbaragasa, ziterwa n’umwanda.

Abatuye Nyagatare bavuga ko batinyutse gutererwa umuti
Abatuye Nyagatare bavuga ko batinyutse gutererwa umuti

Mukandayambaje Epiphanie wo mu Murenge wa Katabagemu avuga ko gutera umuti wica imibu mu mazu bigitangira, ari mu bangaga kuwutererwa atinya imbaragasa.

Avuga ko ariko, nyuma yasanze ikibazo atari umuti ahubwo ari isuku nke yabaga iri mu nzu ye, noneho bateramo umuti udukoko twihishe twose tukazamuka.

Yagize ati “Naje kumenya ko burya imbaragasa zabaga zisanzwe mu nzu yanjye kubera isuku nke. Ahubwo bateraga umuti kubera ko nazo uzica zikazamuka maze zikarara ziturya.”

Hakizimana Emmanuel umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ushinzwe guhangana n’udukoko dutera indwara cyane Malariya avuga ko, uyu muti udatera imbaragasa mu nzu.

Avuga ahubwo isuku nke ariyo izana imbaragasa zikabyutswa n’umuti wica imibu uterwa mu nzu.

Hakizimana Emmanuel umukozi wa RBC avuga ko umuti udatera imbaragasa,ahubwo ziterwa n'umwanda
Hakizimana Emmanuel umukozi wa RBC avuga ko umuti udatera imbaragasa,ahubwo ziterwa n’umwanda

Asaba abaturage kugira isuku mu mazu yabo, bayakurungira hasi no ku nkuta, ndetse n’ibinogo biri ku nkuta bigasibwa udukoko tukabura aho twihisha.

Ati “Twarwanyije Nyakatsi iracika.
Dufatanye turwanye udukoko tudutera indwara. Dukurungire amazu imbaragasa n’ibiheri bibure aho byihisha. Umuti wica imibu uzaterwe ku rukuta rutarimo ikinogo, Malariya izacika.”

Gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu yatangira mu mwaka wa 2007.

RBC ivuga ko malariya yari yagabanutse ariko izakwiyongera cyane mu burasirazuba, mu mwaka wa 2011.

Hakizimana avuga ko ibi byatumye bongera ubushobozi bw’umuti batera, ubu bakaba bizeye ko uzahashya imibu itera malariya kuruta mbere.

Mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare hatangiye igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mazu, kuva mu kwezi kwa Nzeli.

RBC ivuga ko inkuta zaho imiti zigomba kuba zidafite imyenge
RBC ivuga ko inkuta zaho imiti zigomba kuba zidafite imyenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakomeze batere umuti munzu zitandukanye

Maria yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka