Badindijwe mu iterambere no Kurwara malariya

Abaturage bo mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo bavuga ko kurwara no kurwaza malariya bituma iterambere ryabo ritihuta nk’uko babyifuza.

Mu gukomeza kurwanya malariya mu karere ka Gatsibo hari igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z'abaturage.
Mu gukomeza kurwanya malariya mu karere ka Gatsibo hari igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage.

Bamwe muri aba baturage bo mu Mrenge wa Kizigura baganiriye na Kigali Today, Bagaragaza uburyo basigaye babona indwara ya malariya yariyongereye ugereranyije no mu bihe byashize.

Umwe muri abo baturage witwa Kampayana Ephrosine agira ati “Malariya ni umwanzi w’iterambere kuko iyo yageze mu rugo nta kindi kintu ushobora gukora, kuko umara kuyikiruka abana bagafatwa cyangwa se umugabo, ugasanga ari uguhora kwa muganga.”

Hakizimana Emmanuel ushinzwe ibijyanye no kwirinda malariya mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko ibyo aba baturage bavuga atari amakabyankuru, kuko ngo kugeza ubu akarere kabo ari ko kaza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba malariya.

Ati “Iyo turebye mu mibare dusanga Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bensi barwaye malariya, mu ngamba zafashwe zo kuyirwanya mu gihugu cyose harimo no kongera ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima, bakarenga kubyo kwita ku bana gusa bakajya bafasha n’abantu bakuze.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama buvuga ko hakwiye ubufatanye bw’abaturage bose mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ubwiyongere bukabije bwa malariya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buributsa abaturage ko ubuzima buzira umuze ari wo musingi w’ibanze w’iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, bukabasaba kudakoresha nabi amahirwe yo kubaho neza Leta iba yarabashyiriyeho.

Mu rwego rwo gukomeza guhashya malariya, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya zirimo kwivuza hakiri kare, kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti, gukuraho ibihuru n’ibinogo bikikije ingo no kubahiriza gahunda zose zijyanye n’igikorwa cyo kubaterera umuti wica imibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka