Amazi mabi bakoresha yabateye indwara y’impiswi

Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bibasiwe n’indwara zimpiswi zituruka ku kuba bakoresha amazi bavoma mu migezi.

Abo ni bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bugarama bari kuvoma ibiziba.
Abo ni bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bugarama bari kuvoma ibiziba.

Aba baturage basobanura ko batangiye kubura amazi kuva impeshyi yatangira, kuva aho ikigo gishinzwe amazi cya WASAC gifungiye n’ay’ubudehe bakoreshaga.

Byatumye abafite ubushobozi basigaye bagura amagerekani abiri y’amazi kuri 50Frw, naho abadafite ubushobozi bagashoka imigezi itandukanye, nk’uko bivugwa n’uwitwa Imananiyibizi Daniel.

Agira ati “Uranywa amazi ya Rubyiro akagutera gufufuka umubiri ugahinduka umweru bubera inzoka ziyarimo. Ku kigo nderabuzima hari umugabo wahaguye kubera impiswi yaje yarembye kubera amazi mabi bakoresha ahita apfa.”

Imananiyibizi avuga ko amazi bakoresha akenshi ari ay’imigezi nka Cyagara, rubyiro na Ruhwa, ari nayo ntandaro y’izo ndwara z’impiswi.

Ikigo nderabuzima cya Islamique Bugarama kiri kwakira abarwayi benshi bimpiswi.
Ikigo nderabuzima cya Islamique Bugarama kiri kwakira abarwayi benshi bimpiswi.

Bakundukize Abraham umuforumu mu kigo nderabuzima cya Islamique Bugarama, avuga ko ku munsi basigaye bakira abantu barembejwe n’impiswi barenga batanu.

Ati “Turi kwakira abantu batandukanye bari kuva mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Bugarama barwaye impiswi. Bamwe bari kuza barembye cyane abandi tukabavura bagasubirayo turakeka ko amazi mabi bakoresha ariyo abatera ibyo bibazo.”

Umuyobozi w’akarere Harerimana Frederic, avuga ko bafite ingamba zo kubaka uruganda rw’amazi ahagije, ariko ngo bazakomeza gukora ubuvugi WASAC ibafungurire ayo bari bafite.

Ati “Turabizi ko hari ikibazo cy’amazi adahagije hano muri uyu Murenge wa Bugarama ariko tugifitiye n’ingamba. Ubu turi gukora inyigo yo gukora uruganda rw’amazi tuyavanye mu mugezi wa Ruhwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka