Abaturage barasabwa ubufatanye mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA

Umuryango mpuzamahanga wa AHF ufatanya na Leta y’u Rwanda mu kurwanya SIDA, urasaba abaturage ubufatanye mu kurwanya ubwandu bushya.

Urubyiruko ni rwo ahanini rwitabira ubukangurambaga mu kurwanya SIDA.
Urubyiruko ni rwo ahanini rwitabira ubukangurambaga mu kurwanya SIDA.

Hakizimana John ushinzwe guhuza abafite ubwandu bwa SIDA na serivisi z’ubuvuzi mu mushinga wa AHF RWANDA, avuga ko mu ngamba bahuriyeho na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ari uko mu mwaka wa 2020, nta bwandu bushya bugomba kuba bukiboneka mu gihugu.

Ubwo yari mu Karere ka Nyanza tariki 30 Kamena 2016, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’iminsi itatu ku kwirinda SIDA no gupima ku bushake virusi itera SIDA, Hakizimana yabwiye abaturage ko kugira ngo ibyo bigerweho, na bo basabwa kubigiramo uruhare birinda inzira zose ubwandu bushya bwa SIDA bushobora kwinjiriramo.

Yagize ati “Izo ngamba ntabwo zireba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo gusa, ahubwo bisaba buri wese kuzigira ize, hakirindwa ubusambanyi nk’imwe mu nzira SIDA yanduriramo.”

Umukozi wa AHF asobanura ingamba ziriho mu kurwanya SIDA.
Umukozi wa AHF asobanura ingamba ziriho mu kurwanya SIDA.

Uyu mushinga watanze udukingirizo ku buntu usaba abaturage ko mu gihe babaniwe kwifata, bashobora kutwifashisha aho gushora ubuzima bwabo ngo bahuriremo n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, kugeza ubu idafite umuti n’urukingo.

Yanasobanuye ko mu gihe havuzwe ubwandu bushya ibyo biba bisobanura abantu biyongera ku mubare w’abari basanzweho mu kwandura SIDA.

Ati “Nta bundi bwoko bwa SIDA bwaje ahubwo ikiriho abantu basabwa ni uguhagarika umubare w’abakomeza kwandura kandi harafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo.”

Abaturage bakurikiranye ubu butumwa bw’ubukangurambaga ndetse bakanipimisha ku bushake virusi itera SIDA, bavuga ko bazagira uruhare mu gukumira ubwandu bushya, bareka ingeso mbi z’ubuharike n’ubushoreke kuko zigira uruhare mu kongera ubwandu bwa SIDA.

Ubu bukangurambaga mu Karere ka Nyanza bwasoje abantu bagera kuri 600 bipimishije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu banamenyeraho uko bahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka