Abashakashatsi barizeza ko umuti wa SIDA ugiye kuboneka

Abashakashatsi bo mu Bwongereza barizeza ko umuti ukiza SIDA ugiye kuboneka nyuma yo kuvura umurwayi wayo akagaragaza ibimenyetso byo kuyikira.

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baba bagiye kubona umuti ukiza SIDA
Abashakashatsi bo mu Bwongereza baba bagiye kubona umuti ukiza SIDA

Igitangazamakuru The Times cyo mu Bwogereza gitangaza ko abo bashakashatsi baturutse mu makaminuza yo mu bwongereza, bakoze umuti bawugeragereza ku mugabo w’imyaka 44 wo muri icyo gihugu, wanduye agakoko gatera SIDA.

Nyuma y’igihe, abo bashakashasti ngo basanze SIDA ntayikiri mu maraso w’uwo mugabo. Bakavuga ko bikomeje gutyo uwo mugabo yaba ari uwa mbere ukize SIDA burundu ku isi, bityo umuti wayo ukaba ubonetse; nkuko Mark Samuels, umwe mu bashakashatsi abisobanura.

Agira ati “Turi kugerageza umuti ushobora gukiza SIDA. Ni ingorane zikomeye (kuwubona), haracyari kare ariko turabona biri kugenda biza.”

Abo bashakashatsi baturutse muri Kaminuza zikomeye zo mu Bwongereza arizo University of Oxford, Cambridge, Imperial College London, University College London na King’s College London.

Uwo muti bakoze uri kugeragerezwa ku bantu 50. Bavuga ko kuvura agakoko gatera SIDA bigoye kuko gafata ibice by’ingenzi bigize uturemangingo tw’umuntu.

Uwo muti mushya abashakashatsi bakoze ukora uburyo bubiri. Uburyo bwa mbere ni ubwo gufasha umubiri kumenya uturemangingo twafashwe n’agakoko gatera SIDA kugira ngo udukuremo.

Uburyo bwa kabiri ni ubwo gukangura uturemangingo twasinziriye twafashwe n’agakoko gatera SIDA kugira ngo tugaragare bityo umuti utubone.

Abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko bakurikije igeragea bakoreye muri Laboratwari, bigaragara ko umuti bakoze wakiza SIDA. Ariko ngo bazakomeza kuwugerageza mu myaka itanu iri mbere. Nyuma ngo nibwo bazemeza bidasubirwaho ko bavumbuye umuti ukiza SIDA.

Umuti wa SIDA uramutse ubonetse yaba ari inkuru nziza ku batuye isi. Kuri ubu ku isi yose habarirwa miliyoni 37 z’abarwaye SIDA. Ababarirwa muri 70% yabo bose baba ku mugabane w’Afurika.

Mu Rwanda abarwaye SIDA babarirwa muri 3.1% by’Abanyarwanda bose. Abayirwaye bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo kuko nta muti uyivura wari waboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Woooow ayo makuru yaba Ari ayingenzi kimuntu wese waba atuye is byumwihariko kuwahuye nicyo cyago

Elias yanditse ku itariki ya: 31-12-2018  →  Musubize

kubushobozi bwimana nta kida shoboka

ALIAS MUVUNYI yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

mbega byiza wee wenda navugwa weee. sha nkazongera hehe nabyo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

bravo kuri abo bashakashatsi mukomereze aho tubari inyuma!

Maneric yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

bravo kurabobashakashatsi ariko natwe murwanda turashoboye letanidushakire ama labo de recherche dutange abongereza

nkubito amani yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Ici en Belgique umuntu ufite uburwayi bwa virus itera sida ntabwo ashobora kwanduz abandi kandi iyo afashe imiti neza irwara irabura neza mu maraso donc imiti irahari nta ngorane il saufi gukurikiza amabwiriza ya muganga

pelagie yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ibi bintu byaba ari byiza cyane, uyu muti uramutse ubonetse. Kuko SIDA ni indwara itoroshye, nibagerageze gusa sinzi niba abazungu batawigumanira ntibawuhe ku birabura.

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Sida isa nkaho ari igihano cy’Imana kbasambanyi ntibyoroshye kubona uwo muti kereka habayeho imbabazi z’Imana.

mfitunkunda emmuel chrisologue yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Nibyizako #umuti Wa #sida Uboneka Nubwo Ntayirwaye Arko Wenda Nzayirwaza Abo Bashakashatsi Nibawusuzume Barebe Ko Birakora Aharise Ntuzajya Ugurwa #numugabo Ugasibundi Ahaaa!! Reka Dutegereze Murakoze Ndi Musanze

Ntawenanze J.D.Dieu yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Imana is powerful indeed. Ikora imirimo yayo mu gihe gikwiye, tuyizere.

fabien Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka