Abarwaye kanseri na diyabeti bashyiriweho ababitaho by’umwihariko

Abafasha b’abaganga mu ngo barahamagarirwa kugira ubwitange n’urukundo bityo bakita uko bikwiye ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira.

Aba bafasha b'abaganga mu ngo nibo bazajya bita by'umwihariko ku barwaye indwara zidakira
Aba bafasha b’abaganga mu ngo nibo bazajya bita by’umwihariko ku barwaye indwara zidakira

Babisabwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubuzima, cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017.

Muri uwo muhango nibwo hatangijwe gahunda yiswe ‘Abafasha b’abaganga mu ngo’. Abo ni abantu 211 bahuguwe, bazita ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira zirimo kanseri, diyabeti, indwara z’umutima n’izindi.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), James Kamanzi avuga ko abarwaye izo ndwara bagomba kwitabwaho by’umwihariko.

Agira ati “Indwara zidakira kandi zitandura ni ikibazo kibangamiye isi n’igihugu cyacu by’umwihariko.

Ni ngombwa rero ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kwita ku bazirwaye kugira ngo badakomeza kubabara, hagize n’utabaruka akagenda atarababaye cyane.”

Ibyo ngo ni byo byatumye Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ishyiraho gahunda y’abafasha b’abaganga mu ngo, kugiras ngo bazajye bita kuri abo barwayi, nk’uko umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Patrick Ndimubanzi abivuga.

Agira ati “Aba bafasha b’abaganga bagomba kwita umunsi ku munsi ku barwayi bashinzwe.

Turabasaba rero kugira ubwitange, ubudakemwa, umurava n’urukundo, bakegera abo barwayi bakabafasha koko bityo icyizerere bagirirwa kikiyongera bikazatuma iyi gahunda ishyirwa mu gihugu cyose.”

Abo bafasha b’abaganga mu ngo bagiye baturuka mu bigo nderabuzima bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kugira ngo umube bisaba ko nibura uba warangije amashuri yisumbuye. Abujuje ibisabwa bakora ikizamini, abagitsinze bagahabwa ako kazi bakagenerwa n’umushahara wa buri kwezi.

Ariko mbere yo gutangira akazi bahabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Umwe muri bo witwa Kubwimana Noël, ahamya ko inshingano ze azazuzura uko bisabwa.

Agira ati “Aba barwayi ngiye kubafasha ngo ntibahorane ububabare bukabije baterwa n’izi ndwara zidakira, nzanabafasha kwirinda ingaruka ziziturukaho kugira ngo iminsi yicume.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi ahamagarira abafasha b'abaganga kukorana akazi kabo urukundo
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Patrick Ndimubanzi ahamagarira abafasha b’abaganga kukorana akazi kabo urukundo

RBC ivuga ko abafasha b’abaganga batandukanye n’abajyanama b’ubuzima kuko bo umwihariko ari ukwita ku ndwara zitandura.

Abajyanama b’ubuzima bo bafite gahunda nyinshi bakurikirana zirimo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, kuvura malariya, imirire, isuku n’ibindi.

Ikindi ngo n’amahugurwa bakora aratandukanye, bigatuma ntaho bazagonganira mu kazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twifuzaga ko abo bafasha babaganga Baza bakigaragaza mubaturage kuberako benshi nti tubazi.murakoze.

Maniriho jean Paul yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Nonese aba bafasha b’abaganga bari mugihuguhose kugeza ubu ?Nonese umuntu ya babona gute?

Maniriho jean Paul yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

turifuzako mwakogera inguzanyo nabo mukiciro cya gatutu. bakazibona
.

kampirwa philomene yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ndashimira cyane Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema kutugezaho Iterambere. Iyi gahunda yabafasha babaganga nayo iri mwiterambere ry’igihugu cyacu ndetse byumwihariko nubuvuzi. Ije ikenewe cyane mugihe aba barwayi bageraga igihe ukabona barasa nabirambiwe kubera kurwara igihe kinini bikabongerera nububabare, mugihe imiryango yabo kubera kutagira ubumenyi kubyubuzima,kubura umwanya ndetse nubushobozi byo guhora kwa muganga wasangaga hari abagera igihe bagacika intege umurwayi akarushaho kwiheba. Iyi gahunda rero ni nziza. Leta yacu Tx a lot biragaragara ko ari abandi bakozi biyongereye kubasanzwe kandi bagomba budget nshyashya. Nasabaga bariya bafasha babaganga kuzakorana uyu murimo ubwitange, urukundo, impuhwe kuko ibi babibuze kariya kazi ntibazagashobora.
Icyifuzo cyange nuuko hari umyaka yubukure yajya yitabwaho mugutanga aka kazi. Murakoze

Cece yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka