Abari barabuze udukingirizo tw’abagore basubijwe

Muri gihe hari hashize igihe kirekire udukingirizo tw’abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone, guhera mu mwaka wa 2018 ngo tuzongera tuboneke ahatangirwa utw’abagabo.

Udukingirizo tw'abagore mu Rwanda twari twarabuze tugiye kongera kuboneka
Udukingirizo tw’abagore mu Rwanda twari twarabuze tugiye kongera kuboneka

Byatangajwe na Dr Brenda Asiimwe Kateera, umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA mu Rwanda (AHF), ubwo hizihizwaga imyaka 30 umaze ukorera hirya no hino ku isi na 11 umaze mu Rwanda, ku itariki ya 04 Ukuboza 2017.

Dr Brenda yavuze ko udukingirizo tw’abagore dukenewe ari yo mpamvu babishyize muri gahunda ngo twongere kuboneka.

Ati “Dufite gahunda yo gutanga udukingirizo tw’abagore, ndumva guhera umwaka (2018) utaha tuzagera mu Rwanda. Turabizi ko abagore badukeneye kandi ni ngombwa kuko tuzabafasha mu kwirinda kwandura icyorezo cya SIDA.”

Yongeraho ati “Mbere twari duhari ariko byagaragaye ko hari abantu batadukoreshaga neza, bigatuma bavuga ko igikorwa barimo kitagenda neza. Icyo tuzakora ni ukongera gukangurira abantu akamaro ka two n’uburyo bwo dukoreshwa neza.”

Umwe mu bakobwa uhamya ko yicuruza ahitwa mu Migina mu Murenge wa Remera, yemeza ko agakingirizo k’abagore atakikabona.

Agira ati “Mbere twarabonekaga nkaba natwifitiye iwanjye, umukiriya yaza atitwaje ake tukagakoresha none twarabuze kandi utw’abagabo hari ubwo ngira isoni zo kujya kudushaka. Bibaye byiza twagaruka tukatubona bitatugoye.”

Dr Turate Innocent, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya SIDA n’izindi ndwara (IHDPC), avuga ko AHF hari byinshi yakoze mu kurwanya SIDA mu myaka 11 imaze mu Rwanda.

Agira ati “AHF idufasha mu buryo bunyuranye burimo gutanga udukingirizo, gupima virusi itera SIDA ndetse no gutanga imiti ku bayanduye. Badufasha kandi mu bikoresho no guhemba abakozi bakora ako kazi mu mavuriro 25 ikoreramo, turashima cyane ibikorwa bakora.”

Akomeza avuga ko bifuza gukomeza gukorana na yo kugira ngo intego dufite muri 2030 izagerweho.

Umuryango AHF wizihije imyaka 30 umaze ukorera hirya no hino ku isi na 11 umaze mu Rwanda
Umuryango AHF wizihije imyaka 30 umaze ukorera hirya no hino ku isi na 11 umaze mu Rwanda

Iyo ntego ni iy’uko abantu 90% bazaba bazi uko bahagaze, nibura 90% bafite virusi itera SIDA bakaba bari ku miti kandi muri bo 90% bikaba bizwi ko bayifata neza kandi ko yabagabanyirije ubukana.”

AHF ngo izakomeza ingamba zo kurinda abantu virusi itera SIDA ku buryo ngo igiye kongera ahatangirwa udukingirizo ku buntu, bikagera no mu tundi turere aho kuba i Kigali gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka