Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bahawe udukoresho two kwipima SIDA

Abanyeshuri 250 bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ni bo bahawe bwa mbere udukoresho two kwipima virusi itera SIDA.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi ubwo bari barimo guhabwa udukoresho two kwipima SIDA
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ubwo bari barimo guhabwa udukoresho two kwipima SIDA

Utwo dukoresho twiswe ‘Oral HIV Self-Test’, twahawe abo banyeshuri ku wa gatatu tariki 20 Ukuboza 2017.

Baduhawe ku buntu biturutse ku bufatanye bw’ikigo kitwa “Projet San Francisco” gisanzwe gipima virusi itera SIDA n’umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga (MEDSAR).

Abo banyeshuri ngo bishimiye ubwo buryo kuko bworohereza uwifuza kumenya uko ahagaze kuko ari we ubyikorera; nk’uko Mutoni Clemence abivuga.

Agira ati “Ubu buryo ni bwo bwiza kuruta ubusanzwe bwo gufata amaraso kuko ahari abangaga kwipimisha batinya kubabazwa n’urushinge.”

Akomeza agira ati “Aka gakoresho ko ntabwo kababaza, karihuta bityo n’igisubizo kikaboneka vuba, ndumva n’igihe kazaba katangiye kugurishwa nzakagura.”

Mugenzi we ati “Agakoresho bampaye kazatuma nipima ntabanje kujya ku mirongo yo kwa muganga kandi n’igisubizo abe ari njye ucyimera nta wundi biciyeho. Ikindi ni uko kadatwara umuntu umwanya wo kwikorera ibindi nkatwe tucyiga karadufasha cyane.”

Ndandari Brigitte avuga ko uburyo bwo kwipima n'ubusanzwe bw'amaraso butanga ibisubizo bimwe
Ndandari Brigitte avuga ko uburyo bwo kwipima n’ubusanzwe bw’amaraso butanga ibisubizo bimwe

Ndandari Brigitte, umukozi wa Projet San Francisco avuga ko ubu buryo bwo kwipima bwizewe akurikije igerageza bakoze.

Agira ati “Twafashe abantu bipimye n’ubu buryo bushya maze tunabapima dukoresheje ubusanzwe bwifashisha amaraso dusanga ibisubizo ari bimwe, bivuze ko bwizewe.”

Akomeza avuga ko yashimishijwe no kubona abanyeshuri bitabira ku bwinshi gufata utwo dukoresho ngo bajye kwipima kuko yumvaga utwo bari bazanye ari twinshi ariko ngo abadushakaga bose ntibatubonye.

Umuyobozi wa MEDSAR, Nsabimana Claude avuga ko impamvu bahereye ku banyeshuri ari uko ari urubyiruko kandi ari rwo mubare munini w’Abanyarwanda.

Agira ati “Urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi ni rwo ruri mu myaka rwumva rushaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane bityo rukaza no muri benshi bandura. Ni yo mpamvu uburyo bwose tubona rwakwitabira ngo rumenye uko ruhagaze ari rwo bwaheraho.”

Agakoresho ko kwipima SIDA ni uko kameze
Agakoresho ko kwipima SIDA ni uko kameze

Ubwo buryo bwo kwipima bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki 01 Ukuboza 2017.

Ako gakoresho umuntu agashyira mu kanwa, akakazengurutsa ishinya yo hasi kakajyaho amacandwe hanyuma akagashyira mu gacupa karimo umuti wabugenewe, igisubizo kikaboneka nyuma y’iminota 20.

Iyo umuntu yanduye, hazamuka uturongo tubiri dutukura kuri ka gakoresho naho iyo ari muzima hakazamuka akarongo kamwe k’umutuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashima mwatekereje neza kuko hari abatinya, nabatabona umwanya wo kujya kwa Muganga kuko bisaba no kubanza kutwigisha mbereyo kudupima bityo bigatwara umwanya munini. ariko mfite impungenge ko abantu bamwe baziyahura nibasanga barwaye kuko ntabujyanama babonye mbere, hagati, nyuma yogufata igisubizo. Ese mwasanze ubujyanama( conseiling) ntacyo bwafashaga mukwipimisha? murakoze

Emmanuel Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka