Abanyarwanda barenga 21% ngo barwaye umubyibuho ukabije

Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko Abanyarwanda barenga 21% bafite umubyibuho ukabije, kandi abenshi ngo ntibazi ko byabaviramo ingaruka zirimo impfu.

Ministiri w'ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, asaba abafatanyabikorwa mu by'ubuzima guhindura imyumvire y'abatuye isi ku bijyanye n'indwara zitandura.
Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, asaba abafatanyabikorwa mu by’ubuzima guhindura imyumvire y’abatuye isi ku bijyanye n’indwara zitandura.

Uyu mubare ngo ushobora kuba urimo kurenga kuko ku itariki ya 29 Kamena 2016, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima, bakoresheje abaturage bagera ku bihumbi birindwi urugendo rwo kurwanya indwara zitandura no kuzipima, bagasanga 32% muri bo bugarijwe n’umubyibuho ukabije.

Umubyibuho ukabije n’ibiro byinshi biteza indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, kuvura kw’amaraso bigakurizamo kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri cyangwa kubabara mu gatuza no gukorora iyo yipfunditse mu miyoboro y’ubuhumekero, akenshi bigateza umurwayi gupfa.

Inama Ministeri y’Ubuzima yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi kuri uyu wa kabiri, yanzuye ko hagomba gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bitabire gukora siporo, ndetse no kugabanya isukari n’amavuta menshi mu biribwa.

Ministiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, atangiza iyi nama yasabye abavuzi gufata iya mbere, bakajya bisuzumisha izi ndwara zitandura, kandi bagashishikariza abandi kubikora hakiri kare.

Ati “Abantu bamenyereye kujya kwa muganga igihe bumva bababara; nyamara tugomba guhindura imyumvire tukareba muganga mbere y’igihe kugira ngo twirinde

Dr Ahmed Ogwell Ouma, waje ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), akaba ari inzobere mu bijyanye n’indwara zitandura, yavuze ko buri gihe haba inama nk’izi zo kungurana ibitekerezo, ariko agasanga nta gikorwa.

Ubushakashatsi bwa MINISANTE bukomeza bugaragaza ko abagera kuri 15% mu gihugu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, abagera kuri 3% bafite isukari nyinshi mu mubiri bikajyana n’indwara ya Diabete, naho muri rusange ngo abivuza indwara zitandura (Cancer, umubyibuho ukabije, n’izindi) bakaba 25%.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima rivuga ko mu mwaka wa 2014 indwara zitandura (non communicable diseases) zahitanye abatuye isi bangana na miliyoni 30, kandi ngo zikomeje gufata indi ntera ikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka