Abajyanama b’ubuzima bakeneweho umusanzu mu kurwanya imirire mibi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Karongi umusanzu mu kurwanya imirire mibi.

Minisitiri Dr Gashumba yasabye umusanzu abajyanama mu kurwanya imirire mibi mu bana
Minisitiri Dr Gashumba yasabye umusanzu abajyanama mu kurwanya imirire mibi mu bana

Ni nyuma y’aho yari amaze gutaha inzu yubatswe n’abajyanama b’ubuzima muri aka Karere, bishyize hamwe ari 1611, bakubaka inzu ya miliyoni 350Frw.

Yagize ati” Kwita ku bana n’ababyeyi byatumye u Rwand aruza mu bihugu bya mbere byageze kuri gahunda y’ikinyagihumbi. Mbasabe mukomeze mudufashe, mwitange kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara tukirandure”

Yongeraho ati “Twatangije gahunda y’Igikoni cy’umudugudu, iyi gahunda mukaba arimwe murangaza imbere nk’uko mwabikoze no mu kurwanya impfu z’abana n’ababyeyi.”

Minisitiri Dr Gashumba yabwiye aba bajyanama b’ubuzima ko akurikije umuhate asanzwe abaziho kucyo biyemeje, yizeye ko n’ibyo abasabye bitazatinda gushyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rw’abajyanama nabo ngo ibyo basabwe na Minisitiri biteguye kubyuzuza nk’uko bivugwa na Mukandayisenga Joseline.

Ati” Ibyo Minisitiri adusabye twabyumvise, kandi n’ubusanzwe dusanzwe turi nkore bandebereho. Tugiye kugenda mu midugudu yacu iwacu abe ariho habarizwa igikoni cy’umudugudu, tuzage tukigishirizamo ababyeyi ndetse n’abana bahafatire ifunguro ryuzuye.”

Nyiraminani Anne Marie nawe ati ” Ntago twifuza gushimimwa rimwe, dushimiwe iyi nyubako twagezeho, ariko kandi ubu dukurikijeho urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi nk’uko Minisitiri yabidusabye.”

Imibare iheruka y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko muri Karongi 49% by’abana bagwingiye, kandi iyi ndwara ikaba idakira, naho ibarura ryakozwe n’aka karere mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka yo igaragaza ko abana 658 bafite imirire mibi, ariko ishobora kuvurwa igakira.

Abajyana b'ubuzima ku nyubako yabo bujuje
Abajyana b’ubuzima ku nyubako yabo bujuje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka