Abafite VIH banga gukoresha agakingirizo bakongera ubwandu

Urugaga Nyarwanda rw’abababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida RRP+, ruratangaza ko hari abanga gukoresha agakingirizo nyamara umwe muri bo yanduye undi atanduye, bikabaviramo kwanduzanya no guhohoterana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+ Semafara Sage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+ Semafara Sage

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima RBC, igaragaza ko 3% by’Abanyarwanda babana na Virus itera Sida, muri bo abagore banduye ni 3,8% naho abagabo ni 2,2%. Mu bakora umwuga w’uburaya, abanduye ni 45,8%. Ubwandu bushya buri kuri 0,27% buri mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Semafara Sage, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira uruhare mu kwiyongera k’ubwandu bushya kuko hari abanduye batajya bemera gukoresha agakingirizo.

Aragira, ati “bikunze kuba cyane mu gihe ari umugabo wanduye ariko umugore we ari muzima. Hari gihe amuhohotera akamukorera imibonano idakingiye. Umugore rero kubera ko ari umunyantege nke, akabyamera bitewe n’uko akenshi umugabo ari we uba atunze urugo”.

Kuba abagabo badakunda gukoresha agakingirizo bikurura ubwandu,kandi byemezwa n’umwe mu bakora umwuga w’uburaya witabiriye inama nyungurana bitekerezo ku isano iri hagati ya VIH na GBV.

Uwo mugore ufite imyaka 25 ukora umwuga w’uburaya ari nawo watumye yandura Virusi itera Sida, ahamya ko n’ubwo abaganga bamusaba kudakora imibonano idakingiye, hari abagabo bamugenderera bakanga gukoresha agakingirizo.

Yagize, ati “ndabizi rwose ko gukorera aho binyongerera ubwandu, ariko hari igihe mba maze iminsi itatu nabuze ikintunga, nkemera kugira ngo ndengere ubuzima bwanjye n’ubw’umwana nabyaye”.

Kamali Innocent,ushinzwe kurwanya Sida mu rubyiruko muri RBC, avuga ko kuba abagore ari bo benshi babana na virusi itera Sida ugereranije n’abagabo bihuzwa n’uko ari bo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse hakabamo n’abakora uburaya bahura n’abagabo benshi.

Ku bw’iyo mpamvu ngo hakwiye ubukangurambaga bwo kubirwanya byombi.

Ati “turi mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko na none twatangije gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH. Ihohoterwa nirikumirwa n’ubwandu bushya buzagabanuka”.

N’ubwo nta mubare uzwi w’abanduye VIH kubera guhohoterwa, RRP+, ikangurira abanyamuryango bayo kwirinda guhohotera abandi babakwirakwizamo ubwandu bwa Sida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka