Ababarirwa muri 50% baracyaha akato abafite virusi itera SIDA

Inzego zitandukanye zita ku buzima zirakangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.

Imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya SIDA irahamagarira abantu kurwanya akato gahabwa abarwaye iyo ndwara
Imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya SIDA irahamagarira abantu kurwanya akato gahabwa abarwaye iyo ndwara

Izi nzego zifite aho zihurira no kurwanya icyorezo cya SIDA, zabikanguriye abantu mu kiganiro zagiranye n’abanyamakuru tariki ya 01 Werurwe 2017.

Kuri uwo munsi nibwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA hagamijwe ko ricika burundu.

Ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu bwerekana ko mu Rwanda akato n’ihezwa bikiri ku kigero cya 50%, hagendewe ku mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2010 na 2015.

Iyo mibare ngo yerekana ko abaha akato abafite virus itera SIDA bagabanutseho 15%. Kuko mbere ya 2010 bari hejuru ya 50%.

Dr Mpundu Ribakare, ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) avuga ko icyifuzo ari uko akato kagera kuri 0%.

Agira ati “Tugomba guhaguruka tukongera imbaraga mu kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bitari ibyo kuri iyi tariki gusa. Icyo dusabwa ni uko byacika burundu, bikagera kuri 0%.”

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Sylvie, avuga ko akato kabangamira gahunda zo kurwanya SIDA.

Agira ati “Ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA ni imbogamizi ibangamira gahunda zo kurwanya iki cyorezo kuko bica intege abashaka kwipimisha ndetse n’abari ku miti ntibayifate neza bisanzuye, kuko batinya gutakarizwa icyizere muri sosiyete batuyemo.”

Abanyamakuru batangarijwe ko ababarirwa muri 50% bagiha akato abarwaye SIDA
Abanyamakuru batangarijwe ko ababarirwa muri 50% bagiha akato abarwaye SIDA

Bamwe mu bahuye n’iri hohoterwa batanga ubuhamya bw’ibyababayeho n’ubwo bavuga ko bigenda bigabanuka.

Umwe muri bo utifuje ko izina rye ritangazwa avuga ko yari aturanye n’abantu batemeraga ko yanika imyenda ku mugozi banikaho.

Agira ati “Abantu twari duturanye mu gipangu ntibatumaga nanika imyenda yanjye ku mugozi umwe nabo kuko bari bazi ikibazo mfite.

Rimwe narabikoze maze umugabo waho aje afata imyenda yanjye ayita hasi ngo ntashaka ko twanika hamwe ntazabanduza SIDA.”

Muhenzi we agira ati “Navuye gufata imiti kwa muganga sinibuka kuyijyana ngo bayimbikire maze umwarimu abona ikinini, yahise ambwira ngo nkimuhe acyereka ishuri ryose avuko ko ari icy’umurwayi wa SIDA ari we njye.”

Avuga ko byamugizeho ingaruka nyinshi kuko atongeye kwisanzura ku bandi kuko hari n’abatangiye kujya bamuhunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka