90% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’amenyo batabizi

Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bakangurira abantu kwisuzumisha amenyo nibura rimwe mu mwaka kuko akenshi aba afite ibibazo.

Abanyarwanda bahamagarirwa kwisuzumisha amenyo nibura rimwe mu mwaka
Abanyarwanda bahamagarirwa kwisuzumisha amenyo nibura rimwe mu mwaka

Abo baganga b’amenyo bibumbiye mu ihuriro bise RDS (Rwanda Dental Surgeons), babikanguriye abantu tariki ya 20 Werurwe 2016, ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu kanwa.

Abo baganga bahamya ko mu Rwanda abantu bagera kuri 90% baba bafite ibibazo bitandukanye by’amenyo cyangwa iby’ishinya batabizi.

Dr Muhigana Adelaide, umuyobozi wa RDS akangurira abantu kwisuzumisha amenyo kugira ngo ahari ikibazo kigaragare batarazahara.

Agira ati “Dukangurira abantu kwisuzumisha nubwo baba bumva batarwaye, bakamenya uko ubuzima bwabo bwo mu kanwa buhagaze, bakabikora nibura rimwe mu mwaka.

Niba hari uburwayi bugaragaye bukavurwa hakiri kare, bityo ntibazatange amafaranga menshi bivuza bararembye.”

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu kanwa abantu batandukanye basuzumwe amenyo, biganjemo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko ngo akenshi batabasha kwigirira isuku yo mu kanwa, n’ababyeyi babo cyangwa ababarera ntibabiteho bihagije.

Umubyeyi witwa Nzeyumuremyi Afrodice, avuga ko hakiri ababyeyi bafite imyumvire iri hasi ku buryo batita bihagije ku isuku yo mu kanwa k’abana babo.

Agira ati “Hari ababyeyi navuga ko ari ‘terera iyo’, bumva ko iyo umwana yariye, akabona imyambaro n’ibindi bituma abaho baba bujuje inshingano zabo.

Ibi si byo kuko isuku yo mu kanwa k’umwana na yo bagomba kuyitaho kuko ari ahantu hakunda kurwara.”

Dr Muhigana Adelaide umuyobozi wa RDS
Dr Muhigana Adelaide umuyobozi wa RDS

Gasana Ndoba, umuyobozi w’umuryango ‘Tubiteho’, ureberera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe basuwe n’aba baganga, avuga ko ubutumwa buciye ku bana bugera kuri benshi.

Agira ati “Bigishijwe uko bagomba gukoresha amenyo yabo no kuyagirira isuku, ntibayapfunduze Fanta nkuko benshi babikora.

Baganirijwe no ku ndwara z’amenyo n’ingaruka zazo, ubu butumwa twizeye ko buzagera ku babyeyi n’abandi bityo bakangukire ubuzima bwo mu kanwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba Baganda bakorera hehe baracyahari bashiramo ama appareille mumenyo mutubwire

Alias yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Ese aba baganga niba batatubeshya iri barura ryabaye ryari,
****90% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’amenyo batabizi ***
nge ntabwo bangezeho ntanahandi numvise bageze!!

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Ese aba baganga mbona batazi uburenganzira bw`umurwayi!!!yasamye bagafotora bagakora inkuru!!!!!!?nge ndabona ari kwiyamamaza nizere ko nayo bayishyuye kuko ntakizima kirimo kabisa kindi bakoze!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka