15% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira abantu kwisuzumisha indwara z’umutima kuko hari umubare munini wabazirwaye batabizi.

Dr Muhimpundu wo muri RBC yatangarije abanyamakuru ko mu Rwanda hazubakwa ikigo cyo kuvura indwara z'imitima
Dr Muhimpundu wo muri RBC yatangarije abanyamakuru ko mu Rwanda hazubakwa ikigo cyo kuvura indwara z’imitima

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihigu cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2015, 35% by’abantu bose bitabye Imana bazize indwara zitandura, 25% muri bo bazize indwara z’umutima.

RBC ivuga ko nubwo abantu batabyitaho, indwara y’umutima iri mu za mbere zitandura zirimo kwica abantu cyane; nkuko Dr Ntaganda Evariste ukora muri RBC abisobanura.

Agira ati “Abantu barenga ibihumbi 135 nibo twagakwiye kuba dukurikirana buri kwezi ariko muri bo haza bake cyane.

Ubushize muri 2015 twakiriye abantu 5238 gusa, nyamara abaturarwanda bangana na 15% bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (kimwe mu bimenyetso byo kurwara umutima)".

Abantu benshi baba mu cyaro ngo nibo batitabira kwisuzumisha indwara zitandura zirimo iz’umutima.

Bitewe n’uko Leta nta bushobozi buhagije ifite mu kuvura indwara zifata umutima, isaba abantu kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo babe bashyizwe kuri gahunda yo kuvurirwa mu gihugu.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe Ishami ryo kurwanya indwara zitandura, Dr Marie Aimee Muhimpundu avuga ko i Masaka mu karere ka Kicukiro hagiye kubakwa ikigo cyo kuvura indwara z’umutima.

Abafatanyabikorwa ba RBC mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku buvuzi no gukumira indwara y'umutima yabereye i Kigali
Abafatanyabikorwa ba RBC mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku buvuzi no gukumira indwara y’umutima yabereye i Kigali

Umwarimu witwa Ingabire Charlotte avuga ko yigeze kurwara umutima ariko atabizi, aho ngo yaryamaga agashira umwuka, agakorora cyane ndetse akajya agira impumpu. Nyuma yagiye kwisuzumisha asanga ngo arwaye umutima.

MINISANTE igira inama abantu zo kurya ibiribwa byavuye mu murima cyane kurusha ibivuye mu nganda no gukora siporo.

MINISANTE kandi yagaragarije abafatanyabikorwa bitabiriye inama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku buvuzi no gukumira indwara y’umutima, ko ikeneye gufatanya nabo gutanga ubumenyi ku baganga benshi bashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabaganga baraeurwYe none ngp bsyuvure?

simbi yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

Yawe nangiye kumuhima kwivuza omugaga arabaza ngo urwara umutima oya simbizi kandi ubwo yararimo kumpima ndamubwira mubwirako umutima wagye utera cyane kandi mpora nikanga ntiyagira ikintu abwira nabimenye arukwo giye iburayi kuko bo niyo waba urwaye umutwe baragusuzuma burikatu kose guko ukwonamenye komfite ikibazo kyumutima naho iwacu umugaga niwe okubaza niba urwaye omutima hmmmm

umulisa yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka