Minisiteri y’Ubuzima igira abantu inama kwirinda indwara zitandura kuko akenshi zimwe muri zo zidakira kandi inyinshi muri zo zikunze guhitana ubuzima bw’abantu.
Ubushakashatsi ku ndwara zitandura bwamuritswe na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, bwagaragaje ko Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ziza ku imbere mu kugira abaturage benshi banywa itabi.
Ikigo cy’gihugu cyita ku Buzima (RBC), kirakangurira Abanyarwanda kumenya indwara y’ibihara, ibimentso byayo n’uko yandura bityo umuntu akabasha no kuyirinda.
Umwijima ni inyama ifite akamaro gakomeye mu buzima, kubera uruhare igira mu kuyungurura imyanda mu maraso n’ibindi. Ni ngombwa kwita ku buzima bwawo kuko iyo ufite ibibazo bituma udakora neza akazi kawo, ibyo bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu muri rusange.
Umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ryo gufasha abantu bahuye n’ibiyobyabwenge no kubivura, utashatse ko imyirondoro ye igaragazwa, avuga ko yatangiye kunywa inzoga ku myaka 12 y’amavuko yiga mu mashuri abanza, arabikomeza kugeza ubwo zimuteye uburwayi ari bwo yaziretse, anahitamo kwiga gufasha abandi.
N’ubwo kugeza ubu indwara ya kanseri hataramenyekana ikiyitera abaganga bemeza ko hari ibiribwa umuntu akwiye kwirinda bikamufasha kuba atarwara iyi ndwara.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamusanzemo COVID-19, ariko ngo nta bibazo by’ubuzima afite ndetse ngo akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe mu gihe arimo kwitabwaho.
Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riherutse gutangaza ko Covid-19 itakiri icyorezo, muri Bangladesh habonetse abantu 68 bashya bayanduye mu masaha 24, ni ukuvuga kugeza mu gitondo ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023, ibyo bikaba byatumye umubare w’abanduye icyo cyorezo muri rusange muri icyo (...)
Abantu benshi barimo n’abajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, nyamara si ko biri, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate.
Hashize imyaka 40 Virusi itera SIDA(VIH/SIDA) ivumbuwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa ari bo Françoise Barré-Sinoussi, Jean-Claude Chermann na Luc Montagnier, bo mu Kigo cyitwa Institut Pasteur.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahakanye amakuru avuga ko ahantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza hagaragaye indwara ya Kolera, yemeza ko kugeza ubu nta hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza haragaragara icyo cyorezo.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kutivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku gihe kandi neza bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubugumba.
Umutsi witwa ‘nerf sciatique’ ni umutsi bivugwa ko ari wo muremure cyane mu mitsi yose igize umubiri w’umuntu, ukaba ushinzwe kugenzura imikorere y’igice cyo hasi cy’umubiri w’umuntu ni ukuvuga amaguru n’ibirenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko mu Rwanda abakozi batandukanye bakorera mu biro, bugarijwe n’umubyibuho ukabije.
Umuryango w’Abibumbye urahamagarira abatuye Isi kurwanya indwara yo kujojoba (Fistule), ukifuza ko mu mwaka wa 2030 nta mugore waba ukiyirwara, kuko uburyo yirindwa buzwi kandi buzakomeza gusakazwa.
Ikirungo cyitwa Ikinzari cyangwa se Cinnamon mu rurimi rw’Icyongereza, kivugwaho kuba kigira akamaro gakomeye mu gukumirwa no kurwanya indwara ya ‘Alzheimer’s (indwara itera kwibagirwa), ikunze kwibasira abantu bageze mu zabukuru.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abantu bazi neza ko bafite Virusi itera SIDA ariko bakayikwirakwiza ku bushake bashyirirwaho itegeko ribahana bikabera abandi urugero rwo kudakwirakwiza indwara.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), urimo kwigisha abana n’abarimu b’amashuri abanza, kurwanya ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe byiganje mu barokotse.
Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wafashwe n’indwara z’imitekerereze usanga uwo muntu afite imyitwarire idasanzwe itandukanye n’iy’abandi ndetse idahuye n’amahame ya sosiyete, mu myitwarire ye akagarangwa n’ibimenyetso bidasazwe ku bandi bantu, ndetse n’imvugo ye ugasanga irimo amagambo afite umwihariko wayo yo kuba (...)
Hari abantu bagira ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo izishingiye ku burwayi, imiti imwe n’imwe cyangwa se umwanda.
Malaria niyo ndwara ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe n’indwara kuri uwo mugabane, Malaria yiharira 80%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), irasaba abaturage gukomeza ingamba zitandukanye zo kwirinda Malariya, n’ubwo ikomeje gutera umuti no gutanga inzitiramibu mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Akarere ka Rusizi.
Inzobere mu by’indwara z’imbere mu mubiri zigira abantu inama yo kwirinda kurya ibiribwa bimwe na bimwe kuko byangiza igifu igihe byafashwe ku rugero rwo hejuru. Dr Hanna Aberra inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ibiryo umuntu arya ndetse n’uburyo umuntu (...)
Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore ‘gynecologist’, wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga (...)
Muri iki gihe abana basubiye ku mashuri, aho bagiye gutangira igihembwe cya gatatu, hari ababyeyi bavuga ko bafite impungenge zo kohereza abana babo ku mashuri, batinya ko bakwandurirayo indwara y’amashamba, kuko hari abagiye mu kiruhuko babizi ko ku bigo abana babo bigaho hariyo iyo ndwara. Ariko Muganga witwa Dr Fidel (...)
Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.
Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg.
Dr Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria ku Isi akazatangira izo nshingano nshya tariki ya 8 Mata 2023.
Bivugwa ko ibintu byose birengeje urugero bitaba byiza mu mubiri w’umuntu, kandi umwijima akenshi ni wo ugaragaza ko ibintu runaka byarenze urugero, kuko harimo ibiwuha akazi kagoye by’umwihariko.