• indwara y

    Menya igitera indwara y’ifumbi n’uburyo yirindwa

    Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.



  • Abantu barakangurirwa gukomeza kwikingiza Covid-19

    Abantu barakangurirwa gukomeza kwikingiza Covid-19 kuko itaracika

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuva Abanyarwanda batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, abagera kuri 79% bamaze gukingirwa, ariko ubukangurambaga mu kwikingiza bukomeje kuko Covid-19 itaracika.



  • Gukaraba ibirenge neza no kwambara inkweto birinda kurwara imidido

    Abantu barakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto, kugira ngo birinde kwinjirwa mu ruhu n’ubutare buba mu butaka, bugatera umubiri kurwara imidido.



  • Joseph Rukeribuga akimara kurwara Stroke yagenderaga mu kagare

    ‘Stroke’ yabasigiye ubumuga kubera kutamenya ibimetso byayo - Ubuhamya

    Ishyirahamwe ry’abarwaye Stroke rigaragaza ko iyi ndwara yibasira abantu benshi, kandi iyo itavuwe neza ibahitana, bagatanga inama y’uburyo abatarayirwara bayirinda.



  • Abadepite barasaba ko hakoreshwa n’imiti yisigwa mu kurwanya malariya

    Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro.



  • Sobanukirwa byinshi ku ‘kugomera’ k’umwana w’uruhinja n’uko wamufasha

    Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.



  • Dore ibimenyetso byakwereka umuntu ufite indwara zibasira imitekerereze

    Indwara zifata imitekerereze zigaragarira mu myitwarire, aho umuntu agira imyitwarire idasanzwe cyangwa se idahuye n’amahame ya sosiyete, abo babanye bakabibona nk’ihungabana, umuntu udasobanutse, utazi kubana cyangwa se umuntu bigoye kubana na we n’ibindi bitandukanye.



  • Uko Oraquick ikoreshwa

    Uburyo bwo kwipima SIDA hakoreshejwe ‘Oraquick’ buracyahenze

    Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abakenera Oraquick ifasha umuntu kwipima virusi itera SIDA, bavuga ko guhenda kw’aka gakoresho bigiteje imbogamizi kuri benshi bifuza kumenya uko ubuzima bwabo bwifashe, kuko kugeza ubu kagura 5,000Frw.



  • Ise ni indwara y

    Iby’ingenzi wamenya ku ndwara izwi nk’Ise

    Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi), kitwa Malassezia furfur.



  • Uwanduye kolera akavurwa byihuse akira neza

    U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira Kolera

    Mu gihe icyorezo cya Kolera kivugwa mu bihugu by’abaturanyi by’u Burundi, Tanzaniya, Malawi ndetse na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwashizeho ingamba zo gukumira iki cyorezo.



  • Abaturage basabwe kongera isuku, cyane cyane abajya muru RDC havugwa Kolera

    Rubavu: Baragirwa inama yo kongera isuku birinda Kolera

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya Kolera, kimaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bahana imbibe kandi bagenderana.



  • Inzego zinyuranye zo muri Burera na Rulindo ziyemeje guhindura imyumvire y

    Amajyaruguru: Biyemeje guhindura imyumvire y’abacyitiranya Malariya n’amarozi

    Inzego zifite aho zihurira n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima zo mu turere twa Burera na Rulindo, ziyemeje kongera ubukangurambaga busobanurira abaturage kumenya uburyo bwo kwirinda indwara ya Malariya no kuyivuza hakiri kare.



  • Dore ibitera kurwara umusonga bitari imbeho nk’uko bamwe babyibwira

    Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga.



  • Jean Damascene Uzabakiriho asaba abarwayi ba Diyabete kumenya uko bitwara kugira ngo babashe kubana n

    Uwarwaye Diyabete bikamuviramo gucibwa ukuguru aratanga inama

    Jean Damascene Uzabakiriho wo mu Karere ka Kamonyi amaranye uburwayi bwa Diyabete imyaka irenga 20 ku buryo byamuviriyemo gucibwa ukuguru. Uzabakiriho ukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Muhima, avuga ko yamenye ko arwaye Diyabete muri Nyakanga 2000, kugeza muri 2005 ubwo yamutezaga igisebe ku kuguru kw’ibumoso mu (...)



  • Kanseri y’inkondo y’umura yihariye 13.7% by’impfu z’iyo ndwara - MINISANTE

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye.



  • Abantu barakangurirwa kwirinda kurya umunyu urenze urugero

    Impuguke mu by’ubuzima zikangurira abantu kutarya umunyu mwinshi, kuko uri mu bitera indwara zidakira.



  • Gutera imiti ku nkuta hanze biri mu birinda abantu kurumwa n

    RBC irashaka uburyo abantu barindwa imibu ibarumira hanze y’inzu

    Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko hagiye gushakishwa ubundi buryo bwunganira ubwo gutera imiti yica imibu mu nzu no kuryama mu nzitiramibu, ahanini hagamijwe kurinda abarumwa n’imibu bari hanze y’inzu zabo.



  • Dore uko warinda umwana muto indwara yo gucukuka amenyo

    Gucukuka amenyo ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose, ndetse n’abana bakiri bato by’umwihariko.



  • Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC

    Kugira abasirikare bahagije ku wanduye SIDA ntibikuraho ingamba zo kwirinda - Impuguke

    Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri Sida mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko n’ubwo ufata imiti ya Sida neza agera aho akagira abasirikare bahagije na virus nkeya mu mubiri bityo akaba ashobora kutayanduza, bidakuraho ingamba zo kutayikwirakwiza.



  • Noella BIGIRIMANA, umuyobozi wungirije wa RBC

    Ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.



  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza ingamba zo kwirinda SIDA

    Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.



  • #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 07-13 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 32 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 11,440 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



  • Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.



  • uwishwe na Ebola babanza kumutera umuti mbere yo kumushyingura

    Uganda igiye gufunga amashuri kubera Ebola

    Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.



  • Dore uko wakwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero cya 80%

    Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:



  • #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,528 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



  • Abana bapimwa ibiro, indeshyo n

    Iburengerazuba: Bakomeje gufata ingamba zo guhashya igwingira

    Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.



  • Uwafashwe nk

    Uko umwitozo wo gufasha uwanduye Ebola wagenze ku kibuga cy’indege cya Kigali

    Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.



  • Kugira isuku ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa n

    Malawi: Abasaga 180 bishwe na Cholera

    Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (...)



  • #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)



Izindi nkuru: