#BAL4: APR BBC yatsinzwe na Rivers Hoopers, yinjira mu mibare ikomeye (Amafoto)

Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Africa Basketball League (BAL), yatsinzwe bigoranye na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, bituma amahirwe yayo yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda ayoyoka biyishyira mu ibare ikomeye.

Axel Mpoyo ari mubakinnyi basigaranye inshingano muri uyu mukino ndetse bagize n'uruhare mu kubano amanota ku ikipe ya APR BBC
Axel Mpoyo ari mubakinnyi basigaranye inshingano muri uyu mukino ndetse bagize n’uruhare mu kubano amanota ku ikipe ya APR BBC

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ukaba wari ufite icyo uvuze cyane ku makipe yombi, by’umwihariko ku ikipe ya Rivers Hoopers yari ikeneye gutsinda uyu mukino igahita ikatisha itike ndetse no kuruhande rwa APR BBC yari ikeneye gutsinda uyu mukino ikuzuza imikino itatu y’itsinzi bityo ikizera kuza mu makipe azakina 1/4 cya Basketball Africa League (#BAL4).

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR BBC iri hejuru mu gace ka mbere by’umwihariko mu minota itanu ya mbere, nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda itangira gucika intege kuko yari imaze kubura Noel Obadiah uyifasha nyuma y’imvune yagize muri ako gace gusa bagasoza bagastinze ku manota 19-16.

Mu gace ka kabiri, ingaruka zo kutagira Noel Obadiah zakoze kuri APR BBC kuko yatakazaga imipira myinshi (Turn overs) bigatuma Rivers iyibonamo amanota menshi, bityo Rivers Hoopers itsinda aka gace ku manota 15-11 ya APR BBC.

Wari umukino w'ishiraniro
Wari umukino w’ishiraniro

Mu gace ka gatatu, APR BBC yagarutse ifite imbaraga nyinshi itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Dario Hunt ndetse iba ikipe nziza mu kugarira isoza itsinze itsinze aka gace ku manota 20-10 ya Rivers Hoopers biyiha amahirwe yo kujya mu gace kanyuma iyoboye.

Mu gace kanyuma iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatakaje amanota menshi itsindwa yandagajwe n’ikipe ya Rivers amanota 17-8 ya APR BBC. Maze amakipe yombi asoza umukino anganya amanota 58-58 bituma hongerwa iminota itanu yo Guca Impaka ku mpande zombi.

Mu minota itanu ya mbere ikipe ya Rivers Hoopers yatangiye neza itsinda amanota, abarimo Perry ndetse Devine batsinda amanota gusa Nshobozwabyosenumukiza wa APR agabanya ikinyuranyo birangira aya makipe anganyije 65-65 muri iyi minota itanu yari yongejwe.

Nshobozwabyosenumukiza yakomeje gufasha cyane ikipe ya APR BBC
Nshobozwabyosenumukiza yakomeje gufasha cyane ikipe ya APR BBC

Ibi byahise bituma hitabazwa Indi minota itanu kugirango haboneke ikipe itsinda umukino, maze ikipe ya Rivers Hoopers yari mu mukino neza itsinda aka gace biyoroheye cyane ku manota 13 naho APR BBC itsindamo amanota 6.

Umukino wose warangiye ikipe ya Rivers Hoopers itsinze APR BBC ku giteranyo cy’amanota 78-71 ya APR BBC, maze Devine Eke wa Rivers Hoopers aba umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 18 ndetse afata imipira ya kabiri 18 (Rebounds).

Umukino w’undi wahuzaha ikipe ya As Douanes BBC na US Monastir, warangiye ikipe ya US Monastir itsinze AS Douanes amanota 75-69. Bivuzengo muri Sahara Conference ikipe ya Rivers Hoopers yamaze kubona itike yerekeza mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali, ikipe ya APR BBC ni iya kabiri, US Monastir ni iya gatatu naho ikipe ya AS Douanes iba iya Kane.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu (APR BBC) yinjiye mu mibare igoye cyane nyuma yo gutakaza uyu mukino, doreko kugirango ikomeza isabwa byibuze gutsinda umukino wa nyuma baza kwakirwamo na AS Douanes kuri iki cyumweru, gusa na none ikipe ya Rivers Hoopers bigasaba ko itsinda ikipe ya US Monastir.

Mu gihe iyo mibare idashobotse biratuma APR BBC yisanga mu mibare y’amakipe yatsinzwe neza (Best Losers), bishobora kuyifasha gusa mu gihe yaba yerekeje mu mikino ya kamarampaka, yaba ifite amahirwe menshi yo kuzahura n’ikipe yabaye iyambere mu itsinda runaka (Nile Conference cyangwa se Kalahari Conference).

Ni umukino wari urimo ihangana rikomeye
Ni umukino wari urimo ihangana rikomeye
Adonis Filer yagize imvune , yatumye adasoza umukino gusa kuri iki cyumweru arakina
Adonis Filer yagize imvune , yatumye adasoza umukino gusa kuri iki cyumweru arakina
Clare Kamanzi, umuyobozi Wa NBA Africa yakurikiranye uyu mukino
Clare Kamanzi, umuyobozi Wa NBA Africa yakurikiranye uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka