Narikoye, nikorera ubukwe, n’ubu biracyambabaza – Anne Kansiime
Umunyarwenya wo muri Uganda, Anne Kansiime, aherutse kwiyemerera ko ari we watanze amafaranga yo kumukwa no gukora ibindi birebana n’ubukwe bwe yakoranye n’umugabo batandakunye witwa Gerald Ojok.
Yabivugiye mu kiganiro asanzwe akora binyuze ku rubuga rwa Internet rwa YouTube.
Mu magambo yumvikanyemo ikiniga ubwo yari yatumiye undi mugore witwa Nana Kaga, nibwo Kansiime yahishuye ko yahubutse agakora ubukwe atabitekejeho, atanamenye neza uwo bagiye kubana, akavuga ko ari na yo mpamvu umubano we n’umugabo we wageze ku ndunduro utamaze kabiri.
Anne Kansiime yatangaje ibi asembuwe n’uwo mugore ubwo barimo kuganira bibaza impamvu abantu bagiye gukora ubukwe bakunda kwaka amafaranga y’imfashanyo(intwererano) mu nshuti n’imiryango nk’aho ari bo bazabubakira urugo rugakomera.
N’ubwo yakomeje ubuzima nyuma yo gutandukana na Gerald Ojok ndetse akabona undi mukunzi, Anne Kansiime avuga ko bikimugoye kwibagirwa no kubabarira umugabo we wa mbere ari we Gerald Ojok.
Mu mashusho y’icyo kiganiro, Anne Kansiime agaragara ikiniga kimufata kuvuga bikamunanira. Kansiime agira inama abakobwa bashaka gushaka huti huti ko bashobora kwisanga bakoze ibyo na we yakoze byo kwitangira inkwano, akabagira inama yo kwitonda kugira ngo batazababara nk’uko yababajwe.
Ku bwa Kansiime, umugabo ngo ni uwabyutse n’amaguru ye abiri akishyura ibirebana n’inkwano byose, akakujyana mu rusengero mukambikana impeta, ngo nibwo uba ushatswe. Nyamara we yemeza ko kuri we ibyo byose bitigeze bibaho kuko ngo yikoreye byose mu bukwe bwe.
Akomeza avuga ko impamvu yamuteye kubyikorera ngo yashakaga ko mu bukwe bwe agaragara nk’ufite agaciro ndetse ko yakowe byinshi. Ngo yari agamije kwerekana ko yakoze ubukwe bw’igitangaza.
Mu myaka ibiri ishize nibwo urukundo rwa Kansiime Anne na Gerald Ojok rwageze ku musozo nyuma yo guterana amagambo akarishye ku mbuga za Internet, bafata umwanzuro wo kwaka gatanya.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Warahubutse cyane ariko uzabona undi humura
Wari warisondetse pe! Iyi niga irasa nk’ibandi neza neza!!!