Uyu musore w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana wanabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, arahabwa amahirwe na benshi yo kuba yakwegukana Tour du Rwanda 2016, akaba Umunyarwanda wa 3 waba uyitwaye kuva 2009 aho ibereye mpuzamahanga.
Mu bantu bagera kuri 878 bari bamaze gutora uwo babona ushobora kwegukana Tour du Rwanda, 268 muri bo bangana na 30.5%, bemeje ko Areruya Joseph ari we uzayegukana, 213 (24.3%) batora Nsengimana Jean Bosco wari wayegukanye umwaka ushize wa 2015.
Uko amatora ahagaze kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga
1. ARERUYA Joseph 268 (30.5%)
2. NSENGIMANA Jean Bosco 213 (24.3%)
3. NDAYISENGA Valens 204 (23.2%)
4. Undi mukinnyi 133 (15.1%)
5. FOURNET-FAYARD Sébastien 24 (2.7%)
6. BOIVIN Guillaume 22 (2.5%)
7. KANGANGI Suleiman 14 (1.6%)
Usibye kandi kuba Areruya Joseph aza imbere mu batoye, uyu yagiye yegukana amarushanwa menshi nyuma ya Tour du Rwanda, aho kugeza ubu haba mu marushanwa yakinwe imbere mu gihugu no hanze, ni we uza imbere y’abandi bakinnyi b’abanyarwanda.
Iri siganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya 8 riratangira kuri iki cyumweru ku i Saa tanu z’amanywa zuzuye, aho abakinnyi baza gukina basigawa buri muntu ku giti cye, ku ntera ya 3.3Kms, rikazasozwa ku Cyumweru Taliki 20 Ugushyingo 2016.
Ohereza igitekerezo
|
AReruya oyeeeeeeeeeee
AReruya oyeeeeeeeeeee
NDIFURIZA amahirwe masa areruya joseph kuzatwara irushanwa.
ndifuriza abanyarwanda gukomereza aho bakazatwara TOUR DU RWANDA AMAHIRWE Masa.
ndifuriza abanyarwanda gukomereza aho bakazatwara TOUR DU RWANDA AMAHIRWE Masa.
Uwo musore tumwifurije amahirwe masa
I Rubavu Koko Mwaduhoye Iki? Ntago Tuzafana Igare Koko Kd Igisenyi Haba Umugisha Kubanyarwanda.
courage nakomerezaho kbs abafana turamushyigikiye