Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.
Ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo bishimira ko begerejwe serivisi za Echographie (guca mu cyuma) ku bigo nderabuzima, kandi bakoresheje ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.
Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe.
Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, nta shingiro afite ndetse ko nta bwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda.
Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri (...)
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyabujije abagombozi kuvura abarumwa n’inzoka, mu rwego rwo kubarinda ubumuga, impfu n’indwara ziterwa n’umwanda hamwe n’imiti babashyiramo.
Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abagera kwa muganga bakoresheje imbangukiragutabara, hamaze gutumizwa izigera kuri 200.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kirasaba abaturage kwirinda ikwirakwira ry’umwanda wo mu musarani, nyuma yo kubona ko abaturage biganjemo abantu bakuru, bibasirwa n’inzoka zo mu nda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi z’ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko no kubaga umutima, bidasabye ko abantu bajya mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.
Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.
Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Covid-19 yagarutse, ahanini bshingiye ku biherutse gusakara, bivuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hapimwe abantu benshi bikagaragara ko icyo cyorezo gihari.
Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.
Abanyeshuri 72 biga mu ishuri ry’Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, nibo bamaze kujyanwa kwa muganga, kubera indwara y’ibicurane iri kubafata bakaremba, ku buryo bisa nk’ibidasanzwe muri icyo kigo.
U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira.
Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).
Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryasohoye raporo igaragaza ko abangavu bagera hafi ku 98.000 hirya no hino ku Isi ari bo bapimwe bikagaragara ko bafite virusi itera SIDA mu 2022.